Babu Tale yashyize umucyo ku rugendo rwa Diamond mu rugo rwa P. Diddy

Babu Tale yashyize umucyo ku rugendo rwa Diamond mu rugo rwa P. Diddy

 Sep 28, 2024 - 16:24

Mu gihe ibyamamare byinshi bikomeza kugarukwaho mu bibazo bya P. Diddy ubu uri muri gereza, ureberera inyungu Diamond Platnumz, Babu Tale yagize icyo avuga ku makuru y'uko na bo bigeze kujya mu rugo rw'uyu muraperi ubu uri mu mazi abira.

Nyuma y’ibirego bikomeje kuvugwa ku muraperi P.Diddy ndetse bikanavugwamo bamwe mu byamamare, umuyobozi  w’umuhanzi Diamond Platnumz, Babu Tale yagize icyo avuga ku byabaye nyuma y’uko na bo ari bamwe mu bigize gusura urugo rwa P. Diddy.

Aganira na Rick Media, Babu Tale yavuze ko bagiye kwa Diddy maze bagasabwa kujya mu cyumba cye kureba filime ariko producer  w’Umunyamerika Swizz Beatz abangira kwinjira.

Yagize ati;"Twagiyeyo  tunasohoka amahoro nk’uko twabitangaje mbere, ejo ni bwo na menye ko Swizz Beatz yaturindaga ibibazo, kuko tugerayo bwa mbere twagumye hanze.

Diddy yagiye hejuru mu cyumba areba filome, babiri mu bakozi be baza kudutwara ngo turye, nyuma y'akanya gato abohereza kutureba ngo kujya mu cyumba cya Diddy kureba filime, ariko Swizz ararakara tugenda tutanasezeye, twibwira ko umuvandimwe Swizz Beatz aduhemukiye, ariko yaraturindaga.”

Babu Tale yatanze ibi bisobanuro nyuma y’ibihuha bimaze iminsi bikwirakwira ku rugendo rwabo mu rugo rwa Diddy, nyuma y’amashusho yerekana Diamond avuga ko bimwe mu bintu byabereye mu nzu ya P. Diddy atari iby gushyira mu itangazamakuru.

Kugeza ubu Diddy afungiye muri gereza ya Metropolitan (MDC) akekwaho ibyaha bijyanye n’ibikorwa by’urukozasoni no gucuruza abantu, mu gihe amacupa arenga 1,000 y’amavuta akoreshwa mu rugo rwe i Miami na New York.