Baba Levo yahinyuje abakomeje guhakana uruhare rwa Diamond Platnumz mu ndirimbo ya Mbosso

Baba Levo yahinyuje abakomeje guhakana uruhare rwa Diamond Platnumz mu ndirimbo ya Mbosso

 Aug 10, 2025 - 13:47

Umuhanzi w’icyamamare muri Bongo Fleva, Diamond Platnumz, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko hagaragajwe amashusho yerekana uruhare rwe rukomeye mu kwandika imwe mu ndirimbo za Mbosso zikomeje kuvuna umuheha zikongezwa undi, nyamara hari abamushinja kuba atajya yiyandikira indirimbo.

Ni mu gihe hari hasize iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa byinshi ku birebana n’uruhare rwa Diamond mu kwandika iyo ndirimbo dirimbo yitwa "Pawa".

Ibi byakurikiye amagambo ya Mbosso Khani wari watangaje ko ku kigero cya 90% ari we wiyandikiye “Pawa”, ndetse akongeraho ko umunsi Diamond azavuga ko yagize uruhare mu kuyandika, na we azavuga ukuri kuri byo.

Icyakora benshi bongeye gutangara uyu munsi, ubwo umunyamakuru akaba n’umuhanzi Babalevo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyize hanze amashusho agaragaza Diamond ari mu gikorwa cyo gutanga umusanzu we mu kwandika iyo ndirimbo.

Mu butumwa yakurikije ayo ma-shilling, Babalevo yagize ati:“Diamond Platnumz, Imana izaguhembera ubuntu wagize mu ndirimbo ‘Pawa’. Navuze ku ruhare rwawe rifatika barantuka banyita umubeshyi, nanga kongera kugira icyo mvuga. 

Ikindi, melody ikunzwe cyane muri ‘Pawa’ ni wowe wayanditse witonze cyane. Nsabira urubyiruko kugira umutima ushima.”

Kugeza ubu, Diamond na Mbosso ntibaragira icyo bongera kuvuga ku bijyanye n’aya mashusho akomeje kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Diamond Platnumz yagize uruhare rukomeye mu kwandika indirimbo ya Mbosso 

Mbosso yavuze ko 90% by'indirimbo ye ari we wabyanditse

Baba Levo yashyize hanze amashusho agaragaza ko Diamond Platnumz yagize uruhare mu kwandika indirimbo ya Mbosso