Umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Uganda Azawi aravuga ko bagenzi be bakomoka mu gihugu kimwe batengushye rubanda banga kubashyigikira mu myigaragambyo yo kwamagana ruswa yamunze iki gihugu.
Kuri Azawi, avuga ko iyo abahanzi muri Uganda basohoye indirimbo, abaturage babashyigikira bityo ko nabo bari bakwiye kubashyigikira mu gihe bari gusaba uburenganzira bwabo.
Agaragaza ko kuba bose bararyumyeho ntihagire icyo batangaza, ari uko bariye amafaranga ya Leta, bityo bakaba banga kwiteranya.
Icyakora ibyo Azawi avuga ku ruhande rumwe n'ibyo, dore abahanzi bamwe baba mu ihuriro ry'abahanzi rya Uganda National Mucisian Federation, ryahawe amafaranga na Leta yo kubafasha mu mikorere yabo.
Bamwe mu bari muri iri huriro, harimo abahanzi bakomeye cyane muri Uganda nka Eddy Kenzo ari na we Perezida, Juliana Kanyomozi, Bebe Cool n'abandi.
Tariki ya 23 Nyakanga 2024, nibwo muri Uganda urubyiruko rwatangiye imyigaragambyo igamije gusaba ko ruswa yarandurwa mu gihugu, kandi bagasaba ko Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Madamu Anita Among yegura kubera ko ari umwe mubashinjwa ruswa.
Imyigaragambyo igitangira, Azawi yanditse ubutumwa kuri X agaragaza ko ashyigikiye imyigaragambyo iri gukorwa n'urubyiruko, gusa aza guhita abusiba nyuma y'igihe gito.
Akimara kubusiba byateje impagarara bavuga ko yategetswe ku busiba, gusa we ibi byose yabihakanye.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko yabusibye ku bushake bwe kuko afite uburenganzira busesuye kuri konti ye.
Yavuze ko yahisemo kubusiba kuko hari abari batangiye kubukoresha nabi kandi atabyifuza, gusa avuga ko kuba yabusibye bitavuze ko yisubiye ku cyemezo cyo gushyigikira imyigaragambyo.
