Umuhanzikazi wo muri Uganda Priscilla Zawedde uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Azawi, yifashishije urugero rwa Perezida wa Kenya William Ruto wagamburujwe n'abaturage akubita ahababaza Perezida w'Igihugu cye Yoweri Museveni.
Nyuma y'uko urubyiruko muri Kenya rwiraye mu mihanda rusaba ko umusoro utakongerwa bikarangira na Perezida Ruto yemeje ko atazasinya iryo tegeko, Azawi yaboneyeho asaba impinduka muri Uganda.
Azawi aremeza ko ruswa yamaze Igihugu cye
Mu butumwa bwa Azawi kuri X, yagaragaje ko Museveni nawe akwiye kumva ruswa iri muri Uganda akagira icyo abikoraho, kuko ngo abona yariturije cyane.
Ubwo abafana bamwatakaga muri 'comment ' bamubaza impamvu adakora indirimbo nziza akaba ari kwataka Perezida, yavuze ko adakora umuziki kugira ngo yegukanye ibihembo, kuko yemeza izo izo ari intego zidafatika, ashimangira ko akora umuziki kugira ngo yumve atekanye muri roho ye.
Yunzemo ko ababazwa cyane no kuba atanga imisoro mu mafaranga aba yabonye mu mvune, ariko bikarangira imisoro idakoreshwa icyo igenewe, ahubwo ikaruhukira mu mifuka y'abasoresha.
Perezida Ruto yagamburujwe n'abaturage
