Andrew Tate yokojeje agati mu ntozi yibasira Ariana Grande

Andrew Tate yokojeje agati mu ntozi yibasira Ariana Grande

 Feb 22, 2025 - 19:56

Uwahoze ari ikirangirire mu mukino wa kickboxing akaba akaba n’icyamamare mu itangazamakuru, Andrew Tate yasanze yicari intebe ishyushye ku rubuga rwa X nyuma yo kunegura imiterere y’umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Ariana Grande.

Uyu mugabo watawe muri yombi na polisi muri 2022 ashinjwa gucuruza abantu, gufata ku ngufu no gushinga umutwe w’abagizi ba nabi basambanya abagore, butumwa bwe yari aherutse kuvuga ko atazongera gukunda Ariana kubera imiterere ye.

Tate abinyujije kuri X yari yanditse ati:”Ihangane Ariana Grande, wabaye umuntu udashamaje, sinzongera kugukunda, wabaye nk’umuntu ukoresha ibiyobyabwenge.”

Ariana Grande yakomeje kunanuka bituma benshi bamwibazaho

Nyuma y’aya magambo, abafana barengeye Ariana bibasira Tate kubera amagambo ye, bise mabi, ndetse bamwe banasaba ko yahagirkwa kiri X kuko amagambo ye anyuranye n'imikoreshereze y'urwo rubuga.

Tubibutse ko imitere yy’uyu muhanzi yateje impaka nyuma yuko bigaragara ko yananutse kuruta uko byari bimeze mbere, aho benshi batangiye kubona icyo kibazoubwo yari ari mu birori byo kumurika film nshya yitwa Wicked, yasohotse mu mpera za 2024.