Nk’uko byatangajwe na ChartMasters/CSPC, alubumu 21 imaze kugurishwa kopi zirenga miliyoni 56.375 ku isi hose, bituma irenga The Bodyguard soundtrack ya Whitney Houston, yari imaze igihe kirekire ifatwa nka album y’umugore yagurishijwe cyane kurusha izindi.
Alubumu 21, yasohotse mu mwaka wa 2011, irimo indirimbo zakunzwe bikomeye zirimo “Someone Like You”, ntiyagize gusa intsinzi mu bijyanye n’igurishwa, ahubwo yanahinduye uko abantu basobanura intsinzi ya album mu bihe bya none.
Yabaye album yagurishijwe cyane ku isi mu myaka ibiri ikurikiranye, 2011 na 2012, igurisha kopi zirenga miliyoni 31 mu myaka yayo ibiri ya mbere.
Iyi album yanayoboye intonde mu bihugu birenga 30, itsindira ibihembo bitandatu bya Grammy Awards mu mwaka wa 2012, birimo n’igihembo gikomeye cya album Nziza y’Umwaka.
Byongeye kandi, 21 yabaye album y’umugore yamaze igihe kirekire iri ku mwanya wa mbere mu Bwongereza, ikaba imwe mu zifite amateka adasanzwe muri icyo gihugu.
Ku rundi ruhande, album The Bodyguard yasohotse mu 1992, yari irimo indirimbo “I Will Always Love You” ya Whitney Houston, yari imaze imyaka myinshi iyoboye uru rutonde, aho yari imaze kugurishwa kopi zirenga miliyoni 45.
Uyu munsi, intsinzi nshya ya Adele yemeje ko alubumu 21 ari imwe mu album zagize ingaruka zikomeye kandi zihoraho mu mateka y’umuziki ku rwego rw’isi, igashyira Adele ku rwego rwo hejuru mu bahanzikazi b’ibihe byose.
