Achraf Hakimi ari mu mazi abira

Achraf Hakimi ari mu mazi abira

 Aug 1, 2025 - 19:28

Myugariro w’ikipe ya Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi, ashobora gushyikirizwa urukiko kubera gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien.

Ibiro by’ubushinjacyaha i Nanterre byashyikirije urukiko ubusabe bwa nyuma uyu munsi tariki ya 1 Kanama, busaba ko Hakimi ashyikirizwa urukiko rw’i Hauts-de-Seine. Ibyaha aregwa bijyanye n’ibyabaye muri Gashyantare 2023, aho bivugwa ko byabereye mu rugo rwe i Boulogne-Billancourt, hafi y’i Paris, nubwo we abihakana yivuye inyuma.

Nk’uko Le Parisien ibivuga, umugore w’imyaka 26 avuga ko yahuriye na Hakimi kuri Instagram, bakajya bavugana mu gihe kirenga ukwezi mbere yo kumusura iwe. Uwo mugore avuga ko Hakimi yamusomye akanamukorakora ku mubiri atabimusabye, hanyuma akamufata ku ngufu.

Yahise abimenyesha polisi uwo munsi ariko ntiyahita atanga ikirego ku mugaragaro, icyakora ngo nyuma yaje gutanga ubutumwa bugaragaza ihungabana yatewe n’ibyo yabayemo.

Hakimi yashyizwe mu iperereza ku mugaragaro ku wa 3 Werurwe 2023, nyuma yo kubazwa no kujyanwa mu maboko ya polisi by’igihe gito. Mu gihe cy’iperereza ryose, yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko ari uburyo bwo kumusaba amafaranga ku ngufu.

PSG yakomeje kumushyigikira, ivuga ko yizeye inzira y’ubutabera, kandi ko kutagaragara kwe mu myitozo icyo gihe byaterwaga n’impamvu ze bwite.

Mu Ukuboza 2023, Hakimi n’uwo mugore bamaze kubonana mu rukiko, buri wese asubiramo uko abona ibyabaye.

Mu kiganiro yahaye umwe mu babloga muri Mutarama 2025, Hakimi yagize ati: “Ukuri ni uko iyo umaze kugira icyo ugeraho, hari abagerageza kuguharabika… Bashakaga kuntwara amafaranga binyuze mu kungerekaho ibyaha. Ubutabera bwabigenzemo neza.”

Ubu dosiye iri mu maboko y’umucamanza ushinzwe iperereza, ari na we uzafata umwanzuro niba azajya imbere y’urukiko. Naramuka ahamwe n’icyaha, ashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka 15.

Hakimi yasabiwe kujyanwa mu nkiko

Hakimi aracyekwaho icyasha cyo gufata ku ngufu