Abunganira Cassie Ventura bishimye bikomeye n’ubwo batsinzwe na P. Diddy

Abunganira Cassie Ventura bishimye bikomeye n’ubwo batsinzwe na P. Diddy

 Jul 2, 2025 - 20:17

Uyu munsi ku wa Gatatu, Combs yagizwe umwere ku byaha bibiri byo gucuruza abantu n’icyaha kimwe cyo gucura umugambi wo gukora ibyaha by’ubugizi bwa nabi (racketeering conspiracy).

Icyakora urukiko rwamuhamije ibyaha bibiri bijyanye no gutwara umuntu agamije kumushora mu buraya, ibintu umwunganizi wa Cassie yavuze ko ari intsinzi yatewe n’ubutwari bw’uwo mukobwa.

Yagize ati:“Nubwo abacamanza batamuhamije icyaha cyo gucuruza Cassie mu buryo budasubirwaho, ni we wateye intambwe ikomeye ituma urukiko rumuhamya icyaha cyo gutwara umuntu agamije kumushora mu buraya.”

Cassie, wamaze imyaka 10 akundana na Combs, yahaye urukiko ubuhamya bukomeye mu kwezi gushize, aho yatangaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri no ku marangamutima igihe kinini. Yemeje kandi ko hari urubanza rwaciwe mu buryo bwa gisivile mu mwaka wa 2023, aho yemerewe indishyi ya miliyoni 20 z’amadorari nyuma yo kumvikana na Combs.

Wigdor yakomeje avuga ko ibi byose byatangiriye ku cyemezo gifatika Cassie yafashe mu Ugushyingo 2023 ubwo yajyanaga ikirego cye mu nkiko.

Yongeyeho ko Cassie yasize ikimenyetso kidashobora gusibangana mu rugamba rwo kurengera abakorewe ihohoterwa:

Icyemezo cy’uru rubanza cyakurikiwe n’impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batandukanye bashimye ubutwari bwa Cassie mu kugaragaza ukuri, nubwo Diddy atahamijwe ibyaha bikomeye yaregwaga.

P. Diddy yagizwe umwere ku byaha Cassie Ventura yamuregaga