Abo muri Seoul bategereje Charlie Puth

Abo muri Seoul bategereje Charlie Puth

 Jul 3, 2023 - 02:36

Umuhanzi Charlie Puth byatangajwe ko yongeyeho umunsi umwe ku minsi yari kuzamara muri Koreya y'Epfo mu bitaramo afiteyo mu Kwakira.

Umuhanzi w’indirimbo w’umunyamerika, Charlie Puth, yongeyeho undi munsi mu bitaramo afite i Seoul muri Koreya y'Epfo mu Kwakira 2023. Ibi bikaba byatangajwe na Live Nation Korea kuri uyu wa 03 Nyakanga ari nayo iri gutegura ibitaramo by'uyu muhanzi. 

Charlie Puth akaba yari asanzwe azataramira Abanyakoreya iminsi ibiri guhera ku wa 10 na 11 Ukwakira 2023, ariko byarangiye yongeyeho n'umunsi wa tariki ya 12 Kwakira.

Ibi bitaramo bya Puth bikaba bizabera kuri KSPO Dome mu Karere ka Songpa, mu majyepfo y'umurwa mukuru Seoul.

Charlie Puth ategerejwe muri Seoul 

Ibi bitaramo azakorera muri Koreya y'Epfo, bikaba ari bimwe mu bitaramo bye yateguye yise "The 'Charlie' Live Experience."

Live Nation Korea ikaba yatangaje ko yongeyeho undi umunsi nyuma yuko bagurishije amatike y'iminsi yari iteganyijwe yo gukoreraho ibitaramo agashira rugikubita.

Hagati aho, uyu muhanzi akaba yaherukaga muri iki gihugu muri 2018, ari nako mbere yaho mu 2016 yari yagiye kumurikayo alubumu ye yise 'Nine Track Mind' aho yakozeyo ibitaramo bibiri ndetse no mu 2015 nabwo yari yagiyeyo.