Mu minsi mike ishize, nibwo abakobwa babiri badutse kuri interineti batangaza ko umuhanzi Davido yabateye inda. Byose byatangijwe n'umukobwa w'Umunyamideli witwa Anita Brown ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika atangaza ko atwitiye Davido.
Ntibyateye kabiri, undi wo mu Bufaransa nawe witwa Ivana Bay nawe yahise atangaza ko Davido yamuteye inda kandi ngo vuba yitegura kubyara. Nyamara rero nubwo bose bavuga ko yabateye inda, ariko batangiye gushondagurana bagira ibyo batumvikanaho.
Ubwumvikane buke nubundi bwatangiye ubwo uyu munyamerika Anita Brown yatangaza ko Davido ahondagura umugore bikomeye cyane hafi yo kumwica. Uyu mukobwa akomeza avuga ko Chioma ngo na mbere yuko babana nk'umugore n'umugabo nabwo yamudihaga.

Ivana Bay arasaba Anita Brown kubaha Davido n'umugore we Chioma
Ibi Anita yatangaje bikigera kuri Ivana Umufaransakazi, yahise asaba uyu mukobwa gufunga umunwa akagabanya gusebanya no kwibasira Davido n'umugore. Ivana akaba yasabye mugenzi we kubaha cyane Davido n'umugore we.
Ivana Bay ati " Mbere ya byose Davido ni umugabo mwiza. Ndagusabye rwose ceceka kuko aha nawe warengereye cyane. Gerageza wubahe umubano w'abandi n'ubwo hari ibyo wowe nawe mutumvikanyeho. Chioma ni umugore we, n'umubyeyi kandi n'umugore, ibi kandi uzi icyo bivuze."
" Nubwo afite imyitwarire itari myiza, ariko nawe urabizi ko atari umuntu mubi kandi ni umugabo mwiza mbere ya byose."
Muri rusange, nubwo aba bakobwa bakomeje kwisirisimba ku mbuga nkoranyambaga batangaza byinshi kuri uyu muhanzi, ariko kugera nubu Davido yararuciye ararumira.
