Abitendetse kuri Ed Sheeran bongeye guterwa utwatsi

Abitendetse kuri Ed Sheeran bongeye guterwa utwatsi

 Jun 23, 2025 - 15:30

Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwo gusubiramo urubanza rwaregaga umuhanzi w’Umwongereza, Ed Sheeran, kwigana indirimbo “Let’s Get It On” ya Marvin Gaye, abinyujije mu ndirimbo ye izwi cyane ya “Thinking Out Loud” yasohotse mu 2014.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, abaregaga bandikiye urukiko basaba ko rwasubukura urubanza rumaze imyaka irenga irindwi, ariko basubijwe inyuma. Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko mu Ugushyingo 2024, urukiko rw’ibanze rwari rwaratesheje agaciro uru rubanza, ruvuga ko ibisa hagati y’izo ndirimbo ari ibintu bisanzwe muri muzika kandi bidashobora gufatwa nk’umwihariko w’umuhanzi umwe.

Urubanza rwashinjaga Ed Sheeran kwigana igihangano cy’undi rwari rwaratanzwe na Structured Asset Sales, kompanyi y’umushoramari David Pullman, ifite uburenganzira kuri kimwe mu bice by’indirimbo za nyakwigendera Marvin Gaye. Iyi kompanyi yari yarareze Sheeran hamwe n’isosiyete ye ya Warner Music ndetse na Sony Music Publishing, isaba indishyi z’amafaranga kubera gukoresha ibice bisa n’iby’indirimbo “Let’s Get It On”.

Nyuma y’uyu mwanzuro w’Urukiko Rukuru, umwe mu banditse indirimbo “Thinking Out Loud” ari we Amy Wadge, yavuze ko ibyabaye byari ubuzima bushya kuri we.

Mu kiganiro yahaye BBC yagize ati:“Wari umutwaro ukomeye. Iyo ndirimbo yahinduye ubuzima bwanjye. Sinigeze ngira indirimbo imenyekana kugeza mfite imyaka 37, niyo yabaye iya mbere. Byari ibyishimo bikomeye, ariko icyizere cyanjye cyaje guhungabana.”

Indirimbo “Thinking Out Loud” ni imwe mu ndirimbo zamamaye cyane kuri Ed Sheeran, aho yaje kumuhesha ibihembo bikomeye bya Grammy Awards mu 2016, harimo “Indirimbo y’Umwaka” na “Umuhanzi wa Pop Wahize Abandi.” Yanageze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Billboard Hot 100, igumaho mu gihe cy’ibyumweru 58.

Mu mwaka wa 2023, Ed Sheeran ubwe yavuze ko yari yiteguye kureka umuziki burundu mu gihe cyose byari kuba byemejwe ko yarenze ku burenganzira bw’iyandikwa ry’indirimbo.

Ibi yabivugiye muri filime mbarankuru ya Disney+ yitwa The Sum of It All, aho yagize ati:“Naramutse menye ko koko nibye iyo ndirimbo, sinakomeza gukora umuziki.”

Urubanza rwatangiye bwa mbere mu 2017, rwatanzwe n’umukobwa wa Ed Townsend, umwe mu banditse indirimbo ya Marvin Gaye, afatanyije na Structured Asset Sales. Nubwo Sheeran yaje kugirwa umwere mu kwezi kwa Gicurasi 2023, abarega bagerageje kongera gusubiza urubanza mu rukiko, ariko n’ubwo ikifuzo cyabo cyageze ku marembo y’Urukiko Rukuru, ntcyabashije kwakirwa.

Uyu mwanzuro urasiga Sheeran ari umwere mu mategeko, kandi indirimbo ye ikomeze kuba imwe mu ndirimbo zamuhesheje izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ed Sheeran yongeye kuba umwere ku birego byo kwigana ibihangano by'abandi 

Urukiko rwateye utwatsi ibyo gusubiramo urubanza ruregwamo Ed Sheeran