Nubwo bari batangaje benshi ubwo banyuraga bakanifotoreza kuri tapi itukura muri Grammy Awards, Ye numugore we Bianca Censori ngo ntibigeze binjira ahabereye ibirori byo gutanga ibihembo kubera ko bahise babirukana nk’uko byari byatangajwe n’ikinyamakuru ET.
Icyakora, TMZ yahakanye aya makuru ivuga ko umwe mu bayobozi ba Grammy Awards yavuze ko Kanye West yari umwe mu bashyitsi bari kuri uru rutonde kandi ko yarushanwaga mu cyiciro cya Best Rap Song Of TheYear.
Yongeyeho kandi ko kuba Ye n’umugore we nyuma yo kunyura kuri tapi itukura bahise bajya mu modoka yabo ari icyemezo cyabo ku giti cyabo, nta muntu wo muri Grammy cyangwa abapolisi babirukanye.
