Bitewe n'uko igiye kinini cyabo bakimara mu kwiga gukina umupira mu buryo bwa kinyamwuga kandi bakabitangira bakiri bato, usanga abenshi bibabuza gukomeza amasomo asanzwe yo mu ishuri cyangwa ntibanarikandagizemo ikirenge.
Ibi byiyongeraho ko bamwe bavukira mu miryango ikennye, bituma ubushobozi bwo kwiga umupira kububangikanya no kwiga amasomo asanzwe biba ingume.
Aba ni bamwe mu bakinnyi babaye ibihangange muri ruhago ariko batize:
1.Diego Maradona
Uyu munyabigwi witabye Imana mu mwaka wa 2020, akomoka mu gihugu cya Argentine yakuriye mu bukene bituma ahitamo kwicongera ruhago kuruta kujya ku ishuri.
2.Fabio Cannavaro
Uyu Mutaliyani wavukiye mu mugi wa Naples, yabaye igihangange muri ruhago kugeza ubwo yegukanye Ballon d'Or mu mwaka 2006.
3.Javier Hernandez (Chicharito)
Javier Hernandez akomoka mu gihugu cya Mexique, ubu akaba akinira ikipe ya Guadalajara y'iwabo gusa yakiniye amakipe akomeye nka Manchester United, Real Madrid, Bayern Leverkusen ndetse n'ayandi.
4.Mario Balotelli
Mario Balotelli Barwuah, ni umwe muri barutahizamu beza babayeho nk'uko benshi babihamya, ariko ntabwo imyitwarire ye yigeze ituma urugendo rwe ruba rwiza nk'uko benshi babitekerezaga.
Uyu mugabo wakiniye ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani, ntiyagize abona amahirwe yo gukandagira mu ishuri ngo aminuze nk'uko benshi mu byamamare bigenda.
5.Alexis Sanchez
Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mexique, yakiniye amakipe menshi akomeye arimo Barcelona, Arsenal, Manchester United, Inter Milan ndetse n'izindi, nk'abandi bakinnyi bakomoka muri biriya bice ubukene bwatumye atabasha kugana ishuri.
6.Carlos Tevez
Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentine, yabaye icyamamare mu makipe menshi i Burayi nubwo atize. Yakiniye amakipe arimo Manchester United, Manchester City, Juventus ndetse n'ayandi.
7.Jay-Jay Okocha
Augustine Azuka "Jay-Jay" Okocha ni Umunya-Nigeria wakinaga hagati mu kibuga, akaba yaramenyekanye cyane mu ikipe ya Paris Saint Germain, Eintracht Frankfurt ndetse aherutse mu Rwanda.
8.Ronaldo Nazario
Uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 48 y'amavuko, yakiniye amakipe arimo Real Madrid, Barcelona, Inter Milan, AC Milan ndetse n'izindi gusa ntiyagize amahirwe yo kwiga ngo aminuze.
9.Ronaldinho
Ronaldinho Gaúcho kimwe n'abandi bakinnyi benshi bakomoka muri Amerika y'Amajyepfo, nawe ibyo kujya ku ishuri ntibyabaye ibyo yitayeho gusa nawe ahanini byatewe n'ubukene. Gusa umupira w'amaguru waramuhiriye kugeza no ku rwego rwo gutwara Ballon d'Or mu mwaka 2005.
10.Garrincha
Manuel Francisco dos Santos ni umukinnyi w'umunyabigwi ukomoka mu gihugu cya Brazil witabye Imana ku itariki 20 Mutarama 1983 ku myaka 49. Nawe kimwe n'abandi bakinnyi benshi bakomoka muri Brazil, mu gihe cye ntiyakandagiye mu ishuri.
Nubwo abakinnyi benshi batiga amashuri menshi kubera umwanya wabo bawuharira ruhago, baba ibyamamare cyane kuko n'abayoboye umupira mu kiragano cy'Isi cy'umupira kirangiye, Cristiano Ronaldo na Lionnel Messi bose ntibarangije byibuze n'amashuri yisumbuye, icyakora barangije abanza.
