50 Cent yannyeze P. Diddy washinjwe kumupangira imigambi mibisha

50 Cent yannyeze P. Diddy washinjwe kumupangira imigambi mibisha

 May 29, 2025 - 13:53

Umuraperi wo muri Amerika, 50 Cent yagize icyo avuga nyuma yuko izina rye rivuzwe mu rubanza rw’umuraperi, Sean Combs, uzwi ku izina rya P.Diddy basanzwe batavuga rumwe.

Kugera ubu umuraperi Diddy watawe muri yombi mu 2024, akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu agamije kubakoresha imibonano bitsina, aho akomeje kuburana mu rukiko rwa New York.

Amazina menshi y’ibyamamare yagiye atungwa agatoki mu buhamya bwagiye butangwa mu rukiko, benshi bashinja P. Diddy.

Muri uru rubanza rwa Diddy ruri mu cyumweru cyarwo cya gatatu, Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we, yatanze ubuhamya agaragaza uburyo uyu muraperi yamuhohoteye ku mubiri no mu mutwe mu myaka 11 (2007-2018).

Capricorn Clark, uwahoze ari umukozi wa Diddy na we yashyize hanze urutonde rw’ibyamamare byaziranaga na Diddy ndetse n’abandi benshi baje mu rukiko gutanga ubuhamya.

Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Gicurasi, Clark, ubwo yatangaga ubuhamya ashinja uyu muhanzi w’imyaka 55, yamenyesheje urukiko ko yigeze kumva Diddy avuga ku ntwaro ubwo yavugaga kuri Cent 50, umwanzi we kuva kera.

Yavuze ko yumvise Diddy avuga izina rya 50 Cent ubwo yabwiraga umuyobozi we ati:“Ntabwo nkunda ibyo n’ibi. Nkunda imbunda.”

Ariko, nyuma yo kumva ubuhamya mu rukiko ko Diddy yashakaga kumugirira nabi, 50 Cent yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram aramunnyega.

Yanditse ati:“Iyooo! Mbega! Diddy arashaka kunyica, ngomba kwihisha. Ndatekereza ko ngiye kwihisha mu mukino wa wo kwihishana nijoro.”

Ibi kandi byaje nyuma yuko Diddy yagiye yumvikana kenshi ahakaba ibihuha by’uko adacana uwaka na 50 Cent.

50 Cent yannyeze P. Diddy uri mu buroko

P. Diddy yagiye ahakana kenshi ko atari umwanzi wa 50 Cent