Zuchu yikomye abafana be

Zuchu yikomye abafana be

 Aug 2, 2025 - 14:13

Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Tanzania, Zuchu, yashyize ahagaragara ubutumwa bukakaye bugenewe abafana be bamunenze nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise Amanda. 

Abakunzi be bamwe bavuze ko batanyuzwe n’uburyo ayiririmbamo, bavuga ko butandukanye n’ubusanzwe.

Abinyujije kuri Insta Story, Zuchu yavuze ko impinduka yazanye ari ku bushake bwe, bityo ko uwumva atazishobora yakwihitiramo kumureka.

Yagize ati:“Ubu ndi njye mushya, nzaba nkoresha uburyo bwose bwo kuririmba. 

Niba wumva izi mpinduka utazishobora, ni byiza ko wareka kunshyigikira. Aho nerekeza ntabwo uzajya usobanukirwa n’ibyo nzajya nsohora. Mudindiza uru ruganda rw’umuziki kubera kwibanda ku bintu bya kera, isi ikadusiga.

Ndambiwe kuririmba ibintu bimwe buri munsi no kuguma mu buryo busanzwe. Nzajya nshyira imbaraga mu guhindura ijwi ryanjye buri gihe.”

Yasoje asaba abafana be bumva batanyuzwe n’imikorere mishya kumva ko muri Afurika y’Iburasirazuba hari abandi bahanzi benshi bafite impano, ariko ku bakomeje kumushyigikira abasaba kwitegura urugendo rwe rushya kuko ari bwo rugitangira.

Zuchu yihenuye ku bafana be 

Zuchu yavuze ko akwiye gukomezanya n'abamwakira uko ari kose