Zuchu yariye karungu! Kuri iyi nshuro birarangirira mu nkiko

Zuchu yariye karungu! Kuri iyi nshuro birarangirira mu nkiko

 Jan 16, 2025 - 14:20

Umucuranzikazi wo muri Tanzania, Zuchu yagaragaje ko yababajwe cyane n’umunyamakuru akaba n’inshuti ya Diamond Platnumz, Ricardo Momo nyuma yo kuvuga ku mibanire ye na Zuchu, avuga ko uyu mukobwa yifuza cyane akanashyira igitutu kuri Diamond ngo amurongore.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Zuchu yasobanuye neza ko ku ruhande rwe, nta gitutu cyo kuba yarongorwa Diamond kandi ko atigeze ahatiriza umubano wabo.

Yagize ati:"Ubu ndashaka kugira icyo mvuga ko ntarajwe ishinga cyangwa ngo mpatirize kurongorwa na Nasibu, kandi igihe kirageze ngo mushake ibindi bintu mugomba kuvuga.

 Nta gahato mushyiraho ngo abane nanjye, sinigeze mufatiraho imbunda cyangwa ngo mushimute. Afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka.

Zuchu yifatiye ku gahanga Ricardo Momo uherutse kumuteza rubanda 

Niba byoroshye kumubwira, mubwira abo mushaka ko babana nabo turebe. Sinigeze mbona ibintu nk'ibi, navutse kuri mama w’icyamamare, ntimubibona?”

Byongeye kandi, yasabye abo bantu bakomeje kuvuga ku mibanire yabo ko bagira inama Diamond agatandukana na we, avuga ko bidatinze azajyana umuntu mu rukiko.

Yasoje agira ati:"Mumugire inama, murebe ko nzamufatiraho igisasu, ubu nari ntegereje igihe nk’iki nkajyana imbwa mu rukiko izuba riva."

Uburakari bwa Zuchu waje nyuma mu kiganiro Mashamsham kinyura kuri Wasafi, Ricardo Momo yari aherutse kuvuga ko uyu muhanzikazi atagomba guhatira Diamond kumurongora kuko Imana ishobora kuba itarabateganyirije kubana.