Zari yasabye imbabazi umugabo we Shakib

Zari yasabye imbabazi umugabo we Shakib

 Sep 2, 2024 - 10:32

Nyuma y'inkundura yo guterana amagambo akomeretsa ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutaaya bapfa Diamond, ubu yemeye guca bugufi asaba imbabazi umugabo we.

Mu kiganiro Zari Hassan yagiranye n'itangazamakuru ryo mu gihugu cya Uganda, yavuze ko ubu yaje i Kampala azanywe no gusaba imbabazi umugabo we Shakib ngo bongere biyunge kuko nyuma yaje gutekereza asanga ibyo yakoze bidakwiye.

Zari yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoreshwaga n'umujinya yari afite muri kiriya gihe kandi yiyiziho ko kugira umujinya mwinshi ari zo ntege nke ze, ari yo mpamvu yaje gusanga yarakoje yemere icyaha aza no gusaba imbabazi.

Yavuze ko kandi yakoze amakosa akomeye yo kunyumaza amarangamutima ye ku mbuga nkoranyambaga agashyira ibintu byose ku karubanda, bigatuma abantu bose bamenya ibye n'umugabo we kandi ari ibintu bidakwiye.

Ati "Imana yaturemeye gukora amakosa, dukora amakosa ariko nyuma usubiza amaso inyuma ugasanga wararengereye. Ndi umugore ufite w'umuherwe, ndi umugore wihagije (wigenga) ariko mu by'ukuri nkora amakosa. Mfite aho ngira intege nke."

Aba bombi bongeye kugaragara ba kumwe bishimanye nyuma y'ibi byose, Zari yavuze ko agiye kumara igihe muri Uganda agerageza kongera gusubiza ibintu ku murongo, mu gihe benshi bavugaga ko ibyabo birangiye burundu.

Mu minsi yashize nibwo aba bombi rwari rugeretse aho Shakib yari yababajwe nuko Diamond yavogereye urugo rwe aho Zari atuye muri Afrika y'Epfo, nyamara atigeze abimenyeshwa.

Icyo gihe Diamond yari yagiye kwifatanya n'abana be kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umukobwa we Tiffah, gusa Shakib we yabashinjaga ko bashobora kuba bagifite umubano wihariye bakitwaza abana.

Ni ibintu byarakaje Shakib avuga ko aka ari agasuzuguro mu rugo rw'umugabo kuko Diamond yagombaga kujyayo babimumenyesheje. Icyakora Zari we yisobanuraga avuga ko Diamond yagiyeyo amutunguye, nawe ntiyari azi ko azaza.

Nyuma byakomeje gufata indi ntera, Zari akajya acyurira Shakib ko nta kintu n'ubundi ajya yinjiza mu rugo, ko ifuhe afitiye Diamond akwiye kurihagarika kuko yamuhisemo mu bagabo ibihumbi byamwifuzaga na Diamond arimo. Amubwira ko kandi abaye yifuza Diamond atamubura kandi na Diamond yifuza Zari atamubura, bityo ko akwiye gushyira hamwe umutima kuko ari we yahisemo.

Byaje kugera aho Zari amubwira ko atagomba kongera gukandagiza ikirenge muri Afrika y'Epfo aje kumureba, amubwira ko ahubwo ari cyo gihe ngo age gushaka abandi bagore bari ku rwego rwe.