Ibi yabigarutseho mu mashusho yashyize kurubuga rwe rwa TikTok, ahinyuza andi yari yasangije abakunzi be yamugaragazaga igice cyo mu maso, ibyasaga nkaho amaso ye yabaye manini cyane, bituma benshi bakeka ko yaba yaribagishije isura.
Zari yavuze ko iyo sura yatewe n'uburyo bushya bwo kwisiga bwari bwageragejwe n'ushinzwe kumusiga ibirungo by'ubwiza mu maso (make-up), bituma amaso ye agaragara yabaye manini cyane.
Nubwo yemeye ko yakoze uburyo bworoheje bwo guhindura hafi yo ku maso ye, uyu mugore yashimangiye ko atigeze abagwa mu maso hose cyangwa ngo ahindure isura ye.
Yagize ati: "Sinigeze mpindura isura yanjye. Nahoranye ubu bwiza."
Mu rwego rwo kwerekana ko ibyo avuga ari ukuri, hagati muri ayo mashusho yakuyeho ibirungo by'ubwiza yari yiteye, agaragaza isura ye isanzwe kugira ngo abantu babone ko itigeze ihinduka nk'uko babivugaga.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
