Muri ayo majwi, Young Thug yumvikanye yemera ko yakoze amakosa umunsi umwe mbere y’uko afatwa, ubwo yari yinjiye mu rukundo n’undi mugore. Yagerageje kubigira ibintu byiroshye, avuga ati:“Si ikintu gikomeye, byabaye mu kanya gato mbere y’uko mfungwa.”
Aya magambo yazamuriye umujinya w’abafana be ndetse anababaza cyane umukunzi we, Mariah the Scientist, kuko byabahaye isura y’ukuri ibihuha byari bimaze igihe bivuga ko yaba yaramutengushye.
Nyuma y’ibi byose, ku itariki ya 7 Nzeri 2025, Young Thug yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter), agaragaza ko yicuza ibyabaye.
Yagize ati:“Mbabarira mukunzi wanjye ku byo nagukoze byose. Ukwiye ibyiza kurusha ibi. Wanyeretse urukundo nyakuri kandi sinshaka kukubura. Ndabasaba mureke agire ituze, nta kosa na rimwe afite.”
Ubutumwa bwe bwafashwe nk’ugushaka kugarura ituze mu mubano wabo, nubwo kugeza ubu Mariah we nta cyo aravuga ku mugaragaro.
Young Thug yasabye imbabazi umukunzi we
Young Thug yari yarakaje abafana be n'umukunzi we
