Kirenga Phionah uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Yolo The Queen, yagaragaje ko akomeza gutangazwa n'abantu batajya bemera ko aziranye n'umuraperi wo muri Canada Drake.
Mu butumwa burebure yacishije kuri Instagaram, yavuze ko ubwo abantu babonaga ko akurikirwa n'uyu muraperi, batangiye kuvuga ko ari uguhimba (photoshop), ariko nyamara nyuma yagiye abereka ubutumwa bandikiranye nabwo banga kwemera.
Yashimangiye ko nubwo abantu yakomeje kubereka ibimenyetso simusiga by'uko ari inshuti na Drake bakanga kumva, ariko nyamara ngo yagakwiye kuba abereka ibindi byinshi ariko rimwe rimwe yanga kwikururira amashyari y'abantu akabareka.
Yibukije abakunzi be ko Instagram ye atayikoresha ayishyiraho amafoto gusa, ahubwo ko ayikoresha akorera n'amafaranga, kandi ashimangira ko ayabona ijoro n'amanywa, bityo ko nabo bakwiye kwizera Imana.
Ni inshuro nyinshi Yolo The Queen yagiye aca amarenga ko ari inshuti na Drake, dore ko yanahishuye ko umwana we afite izina rimwe rihura n'irya Drake.
Mu busanzwe Drake amazina nyakuri yitwa Aubrey Drake Graham, nyamara abantu baje gutungurwa ubwo umwe mu bafana ba Yolo The Queen yamubazaga izina ry'umwana we akavuga ko yitwa 'Graham' ibyatumye benshi bemeza ko uwo mwana ari uwa Drake.
Yolo The Queen yishongoye ku bantu bahakana ko atari inshuti na Drake
Umuraperi Drake wo muri Canada uvugwa ko afitanye umubano wihariye na Yolo The Queen
