Yiyahuye ategeka kuzashyingurwa kuri Saint Valentine

Yiyahuye ategeka kuzashyingurwa kuri Saint Valentine

 Feb 9, 2024 - 17:14

Umugabo umwe wo mu gihugu cya Kenya ya vugishije benshi nyuma yo kwiyahura agategeka ko azashyingurwa ku munsi w'abakundana.

Umugabo umwe wo mu gihugu cya Kenya ya ugishije benshi nyuma yo kwiyahura agategeka uko bazamushyingura.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Dennis Mwaniki w’imyaka 32, wamenyekanye nka Mkono, yatangiye atumira inshuti ze mu birori ngo bizaba ku munsi w’abakundana uri mu cyumweru gitaha.

Icyakora, ngo nubwo batahise batahura ibyo ari byo, ngo yasaga n’ubatumira ku kiriyo cye, kuko yari yamaze kunoza umugambi wo kwiyahura, nyuma yo kwangwa n’umukunzi we bari bamaranye igihe!

Umuyobozi was polisi mu gace ka Mbeere muri Kenya, yavuze ko babimenye babibwiwe n’umuntu wabahamagaye ababwira ko uyu mugabo amaze iminsi yarabuze!!

Polisi ikomeza ivuga ko yaje kujya mu rugo rwa Dennis ikica umuryango, bakamusanga ku buriri yapfuye, afite ibaruwa itegeka ko agomba gushyingurwa ku munsi w’abakundanye, ibaruwa irimo na nimero ya terefone y’uwo mukunzi we yajyeneye ubwo butumwa.