Ni umwuka mubi wavutse nyuma y'iminsi mike gusa Yampano ashyize hanze indirimbo bakoranye yitwa 'Urw'agahararo', abantu bakaza gutungurwa nuko yahise isibwa kuri YouTube bidateye kabiri.
Ubwo iyi ndirimbo yamaraga gusibwa, Yampano yaje kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze yandika ubutumwa bukakaye avuga ko 'Marina ari sekibi', gusa ubu butumwa yaje guhita abusiba mu kanya gato.
Mu gihe abantu bari bakiri mu rujijo bibaza icyo Yamapno apfuye na Marina kandi bari bafitanye indirimbo, Yampano yaje gusobanura ko iyo ndirimbo Marina yayireze kuri YouTube bakayisiba bitewe n'uko yayishize hanze nta mashusho.
Yampano yagiye asobanura ko yahisemo kuyisohora nta mashusho kuko Marina yari yamusabye amafaranga ibihumbi 300 Rwf yo kujya kwitunganya imisatsi, inzara n'ibindi kugira ngo babone uko bafata amashusho y'iyo ndirimbo asa neza.
Yampano yavuze ko yasanze ayo mafaranga ari menshi atabasha kuyabona ako kanya, niko guhitamo kuyishyira hanze batabyumvikanye nubwo avuga ko yari yabanje kuyoherereza Marina agira ngo yumve ko ikoze neza, nawe arayishima.
Mu kiganiro Yampano yagiranye na Radiyo Rwanda mu minsi yashize, yatangaje ko yashatse kuba ashyize hanze iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi gusa kugira ngo ibe yinjiza ayo mafaranga, bityo nyuma y'icyunamo azabe yabonye ayo mafaranga ayahe Marina bafate amashusho yayo azage hanze nyuma y'icyunamo.
Mu kwisobanura kwe, Marina yavuze ko yatunguwe no kubona iyi ndirimbo yagiye hanze kandi batabyumvikanye biramurakaza ahita ayisibisha.
Ibi kandi yabishimangiye mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, avuga ko ari umwanzuro yafashe kugira ngo abungabunge umwimerere w'uburyo akoramo akazi ke (Ubuhanzi).
Nyuma y'amasaha make ashyize hanze iryo tangazo nibwo Yampano yaje kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze asaba imbabazi Marina, avuga ko amwemera, amukunda kandi yiteguye kwiyunga nawe.
Ati ""Marina ni umuhanzikazi nemera, nkunda kandi nubaha niyo mpamvu twakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye rwose sinumvaga ko byagera aha, mbabarira mwamikazi wa muzika....".
Yampano yasabye imbabazi Marina

Marina yavuze ko yasibishije indirimbo kuko Yampano atubahirije ibyo bumvikanye
