Wizkid yavuze impamvu yanze kwitwa umuhanzi wa afrobeats

Wizkid yavuze impamvu yanze kwitwa umuhanzi wa afrobeats

 Mar 17, 2024 - 09:38

Umuhanzi Wizkid yifatiye ku gakanu abategura ibihembo Mpuzamahanga bafata abahanzi bose bo muri Afurika bakabahuriza mu njyana ya Afrobeats, avuga ko atari umuhanzi w'iyi njyana atangaza n'impamvu zabyo.

Umusitari mu muziki wa Nigeria n'uw'Isi muri rasange, Ayodeji Ibrahim Balogun amazina nyakuri ya Wizkid, yifatiye ku gahanga abamwita umuhanzi w'injyana ya Afrobeats, avuga ko yakoze indirimbo zitandukanye mu njyana zinyuranye, atumva impamvu bamwita ko akora Afrobeats.

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije muri Instagram, yavuze ko ababikora, baba bagamije inyungu zabo, kuko ngo usanga bafata abahanzi bo muri Afurika bakabashyira mu cyiciro kimwe mu bihembo Mpuzamahanga, nkaho bose bakora Afrobeats.

Wizkid aravuga ko atari umuhanzi wa afrobeats 

Yavuze ko ibi kubikora, ari nk'uko wafata abahanzi bose bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ukavuga ko bakora ijyana ya Rap. Wizkid ahamya ko yakoze indirimbo mu njyana zitari afrobeats nka RnB ndetse n'izindi. 

Wizkid avuga ko Fela Kuti ari we watangije injyana ya Afrobeats, kandi we ahamya ko yakoraga indirimbo mu njyana zitandukanye na mbere na kare, kuruta kuba yakitwa umuhanzi w'injyana imwe.

Yatangaje ibi kandi, mu gihe yaherukaga gutangaza ko agiye gushyira hanze alubum nshya yise "Morayo" aho avuga ko ntaho izaba ihuriye na Afrobeats, bityo ko abakunda iyi njyana bashatse bazareka kubyumva. Iyi ni album avuga ko yakoze mu buryo bwo guha icyubahiro umubyeyi we witabye Imana mu 2023.

Wizkid aravuga ko yakoraga na muzika mbere y'uko injyana ya Afrobeats izanwa na Fela Kuti