Inkuru za Will Smith n’umugore we Jada Pinkett zikome kwiganza mu bitangazamakuru by’imyidagaduro imihanda y’isi yose bitewe nuko zikomeje gutungura benshi. Byose byatangiye ubwo Jada yahishuraga ko we n’umugabo we batandukanye mu 2016.
Nkaho ibyo bitari bihagije, uyu mugore yongeye gutangaza ko yabanye na Will Smith atabishaka, ko ahubwo yabikoze ku gitutu cya nyina, kandi ngo ubukwe bwe bwabaye mu marira menshi.

Will Smith aremeza ko uwar umugore we Jada, ari we nshuti magara yagize mu isi
Ntibyaciriye aho, kuko yanatangaje ko ari kwandika igitabo kizavuga ku buzima bw’urukundo rwe nuyu Will Smith ndetse nuko yinjiye muri sinema. By’umwihariko, akaba azavuga ku rukundo rwe na rurangiranwa muri Rap 2Pac Amaru Shakuru wamusabye ko babana ubwo yari muri gereza ariko undi akamukatira.
Ku bw’ibyo, kuri iyi nshuro; Smith yahamirije ibitangazamakuru ko; uko byagenda kose azagwa inyuma ya Jada kandi azakomeza kumufasha mu buzima bwe bwose kuko ngo ari we nshuti nziza yagize kuri uyu mu bumbe.
Ibyo kuba Smith azafasha uko ashoboye kose Jada, nta mikino ibirimo, cyane ko na no mu mwaka washize yakubise Chris Rock urushyi ubwo yavugaga nabi umugore we, ibintu Jada yavuze ko byamutunguye, ngo cyane ko bari baramaze gutandukana.
:max_bytes(150000):strip_icc()/jada-pinkett-smith-will-smith-101623-1-4f739bfba36a4602b194f9834a246d69.jpg)
Will Smith aremeza ko azakomeza gufasha Jada uko byagenda kose
Mu magambo ya Will Smith ati “Ubumwe bwacu ni ikigeragezo rusange mu rukundo rutagira umupaka. Ushobora gukunda umuntu ubuziraherezo, uko byagenda kose? Ushobora gukunda umuntu ubuzima bwawe bwose nubwo utamwibuka?”
“Jada ni we inshuti magara nigeze kugira kuri iyi si kandi nzamushyigikira ubuzima bwanjye bwose." Smith akaba ashimangira ko gushyingiranwa na Jada ari ibintu bigaragaza urukundo hagati ye na we rutagira umupaka. Agahera aho yemeza ko azamuhora inyuma mu buzima bwe.
