Usher na Ne-Yo bashyizwe mu gatebo kamwe na P. Diddy

Usher na Ne-Yo bashyizwe mu gatebo kamwe na P. Diddy

 Sep 13, 2024 - 16:25

Nyuma y'uko mu ntangiriro z'iki cyumweru umuhanzikazi Dawn Richard yatanze ikirego arega P. Diddy kumuhohotera, amakuru avuga ko uyu mugore yanashyize mu majwi Ne-Yo na Usher ku bijyanye n'urundi rubanza Diddy aregwamo n'uwahoze ari umugore we Cassie Ventura.

Ikirego gishya cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyatanzwe n’umuhanzi Dawn Richard muri iki cyumweru mu rukiko rwa New York cyanashyize andi makuru ku kirego cya Diddy n’uwahoze ari umukunzi we, Cassie Ventura.

Uru rubanza rishingiye ku byabaye mu mwaka wa 2009 na 2010 aho Diddy bivugwa ko yakubise Cassie mu nda mu gihe cy’umusangiro mu burengerazuba bwa Hollywood, wari witabiriwe n’ibyamamare nka Usher, Ne-Yo, ndetse n’uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Interscope Records, Jimmy Iovine.

Bivugwa ko amakimbirane yasize Cassie mu bubabare bugaragara, icyakora ibyo byamamare byose bikaryumaho, ndetse nubwo byagenze bityo ngo ubucuruzi hagati ya Baddy Records ya Diddy na Interscope bwarakomeje.

Uru rubanza kandi rusobanura ibindi bintu by’inyongera ku imyitwarire mibi ya Diddy ku bagore yari izwi cyane mu mu nshuti ze ariko ntizigire icyo zibikoraho. Muri dosiye ya Richard harimo ibirego byo gutukana, guhohotera umubiri, no gusambanya.

Ku bwa Richard, abashyitsi biboneye amabi ya Diddy barimo Usher, Ne-Yo, na Iovine, gusa ntibagize icyo bakora, bituma Diddy akomeza imyitwarire ye nta nkomyi.

Itsinda ry’abanyamategeko ba Diddy riyobowe n’avoka Erica Wolff, ryahakanye ryivuye inyuma ibyo aregwa, ribyita gushaka guhimba ibirego bitari byo kubera inyungu z’amafaranga. Diddy yagaragaje ko yatunguwe kandi ababajwe n’uru rubanza, avuga ko rugamije gushaka indonke aho kuba urugaragaza neza ibyabaye.

Mu gihe urubanza rukomeje, amaso yose ibi byamamare byose byavuzwe muri uru rubanza, aho benshi bafite amatsiko yo kumenya niba Usher, Ne-Yo, cyangwa Iovine bazakurikiranwa kubera ko bari bahari mu gihe ibivugwa byabaga.

Uru rubanza ruri mu zindi nyinshi mu zishinja Diddy imyitwarire mibi y’igihe kirekire, atari kuri Cassie gusa ahubwo no kuri Dawn Richard ubwe.