Iyi mvugo ikomeye ije nyuma y’iperereza ku rupfu rwa Albert Ojwang’, impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu ndetse n’umunyamakuru ku mbuga nkoranyambaga, aho mbere byari byatangajwe ko yapfuye yiyahuye ahonze umutwe ku rukuta ubwo yari mu maboko ya Polisi.
Icyakora, isuzuma ryakozwe ku mubiri we ryerekanye ko Ojwang’ yakubiswe bikomeye ndetse akanakorerwa iyicarubozo ubwo yari afunzwe n’inzego z’umutekano.
Ibi byazamuye impaka ndende mu gihugu hose, ndetse byatumye Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ihagarika ibikorwa byayo isanzwe ikora kugira ngo yige kuri iki kibazo gikomeye.
Inteko yahamagaje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP), ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (DCI) kugira ngo basobanure iby’uru rupfu rwateje impagarara.
Urwego rushinzwe kugenzura imikorere ya Polisi (IPOA) na rwo rwatangaje ko hari uburiganya bwakozwe ku mashusho ya camera za CCTV yafashwe ku biro bya Polisi bikuru aho Ojwang’ yari afungiwe, aho ayo mashusho bivugwa ko yahinduwe cyangwa agasibwa.
Perezida Ruto, mu ijambo rye, yavuze ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko kandi ko guharanira ubutabera ku bw’uru rupfu bizatuma Abanyakenya bagira icyizere ku mikorere y’inzego z’umutekano.
Yakomeje agira ati: “Umutekano si impano duha abaturage bacu, ni uburenganzira bwabo. Nta muyobozi cyangwa muntu uwo ari we wese wakihisha inyuma y’urugomo cyangwa iyicarubozo, yitwaje ububasha afite. Tuzakora iperereza ryimbitse kandi twihanangirije abashobora guhungabanya icyizere cy’abaturage ku nzego z’umutekano.”
Kugeza ubu iperereza riracyakomeje, kandi abaturage ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gusaba ubutabera kuri Albert Ojwang’ no guhagarika ihohoterwa rikorerwa abaturage mu bigo bya Polisi.
Albert Ojwang’ aherutse kwitaba Imana aguye mu maboko ya polisi
Abaturage bakomeje kwigaragambya basaba ko Albert yahabwa ubutabera
Perezida William Ruto yibukije Abanyakenya ko nta muntu n'umwe uri hejuru y'amategeko
