Abantu ku mbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bavuga ko Grande wakinnye nka Glinda muri iyo filime yahembwe miliyoni 15 z’amadolari, mu gihe Erivo wakinnye nka Elphaba, yahembwe miliyoni imwe y’amadolari.
Nyuma y’izo mpaka, Universal Pictures yatanze ibisobanuro ivuga ko abo bakinnyi bombi muri iyo filime ‘Wicked’ bahembwaga amafaranga angana.
Umuvugizi wa Universal Pictures mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku ya 26 yagize ati:“Amakuru ajyanye no gutandukanya umushahara hagati ya Cynthia na Ariana ntabwo ari ukuri rwose kandi ashingiye ku bihuha byo kuri interineti. Aba bagore bombi bahembwe kimwe kubera akazi bakoze kuri filime “Wicked”.
Tubibutse ko iyo filime yasohotse ku ya 22 Ugushyingo 2024, ikaba igaragaramo abakinnyi nka Jonathan Bailey, Ethan Slater, Michelle Yeoh, Jeff Goldblum n’abandi.
