Umuryango wa nyakwigendera Tupac Shakur wari umuraperi rurangiranwa, wavuze ko bababajwe no kumenya ko umuraperi P. Diddy ashobora kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry'uyu muraperi mu 1996, bityo bakaba biteguye gushaka ubutabera.
Magingo aya baratangaza ko bamaze gushaka itsinda rishya ry'abavoka, bagomba gucukumbura bakabona amakuru mpamo yemeza ko P. Diddy yaba yarishyuye abishe Tupac.
Iri n'itsinda ry'abavoka rigizwe na Alex Spiro na Christopher Clore aho bagomba gucukumbura iby'amafaranga asaga miliyoni imwe y'amadorari bivugwa ko P.Diddy yahaye itsinda ry'abarimo Keefe D kugira bakubite 2Pac.
2Pac Amaru Shakur Makaveli akaba yaritabye Imana tariki ya 13 Nzeri 1996 aho yarashwe, gusa na n'ubu ukuri ku muntu nyirizina wamuhitanye ntibiramenyekana, n'ubwo hari benshi bashyirwa mu majwi barimo na P. Diddy, Keefe D n'abandi.
