Iki kibazo gishingiye ku byabereye mu iserukiramuco rya “Beach, Please!” ryabaye mu mwaka wa 2024, aho Wiz Khalifa yashinjwe kunywa urumogi ku rubyiniro mu gihe yarimo ataramira abakunzi b’umuziki.
Nyuma yo kurangiza igitaramo cye, abashinzww umutekano baramufashe basanga afite urumogi rurenze garama 18, mu gihe abashinjacyaha banemeza ko hari n’undi mubare w’urumogi yanywereye ku rubyiniro.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Constanta rwahamije Wiz Khalifa icyaha cyo gutunga urumogi mu buryo butemewe, maze rumukatira igifungo cy’amezi icyenda.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cya mbere cyari cyamuciye ihazabu y'ibihumbi 830 by'amadorari, kikaba cyaravugaga ko igihano cy’igifungo kitamureba.
Amategeko ya Romania ku bijyanye n’ibiyobyabwenge arakakaye cyane, bityo mu gihe Wiz Khalifa yasubira muri icyo gihugu, igihano cy’igifungo cyahita gishyirwa mu bikorwa. Hari kandi amakuru avuga ko ashobora no gufatirwa mu kindi gihugu mu gihe hashyirwaho impapuro mpuzamahanga zo kumufata.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza niba ubutegetsi bwa Romania buzashaka ko Wiz Khalifa atangwa avuye mu kindi gihugu (extradition). Gusa amakuru aturuka hafi ye avuga ko ikipe imuhagarariye mu mategeko iri mu myiteguro yo kujuririra iki gihano, mu rwego rwo kugerageza kugihindura cyangwa kugigabanya.
Umuraperi Wiz Khalifa yakatiwe amezi 9 muri Romania
Wiz Khalifa ashobora gushyiraho impapuro zo kumuta muri yombi
