Umuraperi Odumodublvck urupfu rwa se rukomeje kumuboha umutima

Umuraperi Odumodublvck urupfu rwa se rukomeje kumuboha umutima

 Feb 21, 2024 - 17:31

Umuraperi Odumodublvck wo muri Nigeria, yatangaje ko papa we yitabye Imana kubera kubura amafaranga yo kwishyura ibitaro, ahita atanga gasopo ku bantu bavuga ko ari bo bamuciriye inzira mu muziki.

Umuhanzi mu njyana hip hop mu gihugu cya Nigeria Tochukwu Ojogwu, amazina nyakuri y'umuraperi Odumodublvck, yatangaje inzira y'inzitane yanyuzemo mbere y'uko aba umusitari mu muziki, harimo ko umubyeyi we yitabye Imana kubera kubura amafaranga yo kwishyura ibitaro.

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko papa we yarwaye ajyanwa mu bitaro, ariko bitewe nuko umuryango wari ukennye, ubura amafaranga ibihumbi 70 by'ama-Naira (55,468.41 Rwf) yo kwishyura ibitaro. Umubyeyi we akaba yari arwaye kanseri ari nayo yamuhitanye.

Umuraperi Odumodublvck aravuga ko se yitabye Imana kubera kubura amafaranga yo kwishyura ibitaro 

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nyuma y'uko bari babuze amafaranga yo kwishyura ibitaro, bahisemo kumusubiza mu rugo, biba ari naho agwa. Kuri Odumodublvck, avuga ko ubwo buzima bugoye ari bwo yanyuzemo aba umuhanzi ukomeye.

Odumodublvck yashimangiye ko nubwo hari abaraperi bamuhaye inganzo, ariko ko nta n'umwe wamuciriye inzira kugira ngo agere ku ntego ze mu muziki. Ati " Igihe papa wange yitabaga Imana kubera kubura amafaranga ibihumbi 70 yo kwishyura igitanda mu bitaro, umuryango wange wari ukennye. Twamujyanye mu rugo aba ari ho apfira."

Odumodublvck aremeza ko nta muntu n'umwe wigeze amucira inzira mu muziki

Uyu muraperi yahise atunga intoki abantu bikomanga ku gatuza ko ari bo bamuciriye inzira mu muziki, ko baba bibeshya. Ati " Uza kuncira inzira? Ni umupangu w'Imana muvandi. Ndabyemera ko hari abampaye inganzo, ariko nta muntu wamparuriye inzira. Nta n'umwe."

Hagati aho, Odumodublvck atangaje aya magambo, mu gihe hari hashize iminsi umuhanzi wakanyujijeho muri muzika ya Nigeria Eedris Abdulkareem, atangaje ko hari abahanzi benshi yaciriye inzira barimo: Wizkid, Burna Boy, Davido ndetse n'abandi bahanzi bashya bose tubona kuri ubu.