Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’uru rubanza zashyikirijwe urukiko na Vaughn Trotman, avuga ko icyaha cyabereye hafi y’umuhanda wa Broadway n’ahazwi nka 27th Street, nyuma y’uko afashe ifoto y’imodoka y’uyu muhanzi.
Icyo gikorwa cyoroheje cyahindutse agashya, ubwo Lil Uzi Vert bivugwa ko yamubwiraga amagambo yuzuyemo irondaruhu ndetse agategeka abantu bari kumwe na we kumugirira nabi.
Trotman avuga ko yakubiswe, agakandagirwa, akanafatwa mu ijosi n’itsinda ry’abantu avuga ko bari bashyigikiye cyangwa bashinzwe umutekano wa Uzi, ndetse ngo na Lil Uzi Vert ubwe yagize uruhare muri iryo hohoterwa.
Abanyamategeko ba Trotman, bayobowe na Jack Berry, batangaje ko umukiliya wabo yagize ibikomere bikomeye ku ijosi, ku mugongo no ku rutugu rw’iburyo, kugeza n’aho yagejejwe mu bitaro agasabwa kubagwa.
Byongeye kandi, baravuga ko yagize ihungabana rikomeye mu mitekerereze no mu mibereho ye, ndetse akaba yaranatakaje akazi n’amafaranga yari asanzwe yinjiza.
Iyi dosiye ikomeje gukurikirwa n’abantu benshi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza ku myitwarire y’ibyamamare iyo biri mu ruhame, ndetse banasaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo mu buryo butabogamye.
Icyakora kugeza ubu, ntacyo Lil Uzi Vert n’itsinda rye baratangaza kuri ibi birego, ibintu bikomeje gutera urujijo mu bafana be n’abakurikiranira hafi uru rubanza.
Lil Uzi Vert yagonganye n'amategeko
Umuraperi Lil Uzi Vert yarezwe urugomo
