Umugabo yishe abantu babiri abagaburira ingurube ze

Umugabo yishe abantu babiri abagaburira ingurube ze

 Aug 30, 2024 - 20:51

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yagejejwe imbere y'urukiko nyuma yo gusanga ibisigazwa by'abantu bari baraburiwe irengero mu kiraro k'ingurube ze.

Umuhinzi wo muri Afurika y’Epfo witwa Zachariah Oliver w’imyaka 60 yagejejwe imbere y’urukiko kubera icyaha cyo kwica abagore babiri b’abirabura maze akagaburira imirambo yabo ingurube ze.

Ibisigazwa by’imirambo y’aba bagore byabonetse ku itariki 20 Kanama uyu mwaka kibuti cy’ingurube giherereye mu karere ka Limpopo muri Afurika y’Epfo.

Abandi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha barimo abakozi be Adriaan De Wet w’imyaka 19 na William Musoro w’imyaka 45.

Ubu bwicanyi bwatangiye gukirwaho iperereza na Polisi nyuma y’uko umukecuru w’imyaka 45 na mugenzi we w’imyaka 35 baburiwe irengero.

Amatsinda y’abantu yigaragambirije hanze y’urukiko asaba ko abaregwa batarekurwa by’agateganyo.