Morandi, wari umaze kureka akazi ke k’ubwarimu, mu mwaka wa 1989 yerekeje ku kirwa kitwa Budelli giherereye mu majyaruguru y’u Butaliyani, ahitamo kuhatura wenyine.
Yabayeho ubuzima bwo kwigira mu rwihisho, yibera mu mutuzo, atari uko yangaga abantu ahubwo kuko yashakaga kwirinda amagambo menshi no kuba mu buzima bwo kuvugavuga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu mugabo yaragize ati:“Ntabwo nigeze nanga abantu, ahubwo sinakundaga amagambo menshi. Nashakaga ahantu hatuje ho kwibera njyenyine, mu buzima bwanjye nshaka.”
Inkuru ya Morandi ikomeje gutangaza benshi ku isi, aho benshi bamubonamo umuntu wihitiyemo kwigira mu buzima bw’umutuzo mu gihe abandi benshi badasiba gushaka imibanire n’abandi.
