Umuraperi ukomoka muri Canada, Drake, n’umuhungu we witwa Adonis bakomeje kugaragaza umubano udasanzwe nubwo uyu muraperi yatandukanye na nyina w’uyu mwana Sophie Brussaux.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Drake yasangije abakunzi be ibaruwa umuhungu we yamwoherereje amjshimira kuba yaramuhaye ubuzima bwiza akamubera n'umuryango.
Ibaruwa Adonis yandikiye se
Iyo baruwa yagize ati:"Urakoze kumpa ubuzima bwiza n'umuryango ukunda. Ndagukunda papa.”
Ntabwo ari ubwambere Drake agaragaza ko afitanye umubano udasanzwe n'umuhungu we kuko yagiye ashyira hanze ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, nk’aho mu Kwakira uyu mwaka yerekanye amashusho amwe n’amwe yizihiza isabukuru y'amavuko ya Adonis wari wujuje imyaka 7 amaze avutse.
Si ibyo gusa kandi, kuko Adonis yagiye anagira uruhare mu bihangano bya se, afite aho afite imyaka 5 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Drake yise "8 Am In Charlotte, ndetse ananakora igifuniko(cover) cy’umuzingo wa se yise "For All Dogs".
Nanone, ubwo yizihizaga isabukuru yimyaka 6, Drake yakoreye umuhungu we indirimbo yise "My Man".
