Ukraine-Russia: Iminsi 790 irashize barwana| Inkuru nyamukuru

Ukraine-Russia: Iminsi 790 irashize barwana| Inkuru nyamukuru

 Apr 24, 2024 - 15:26

U Burusiya na Ukraine bari mu mwaka wa Gatatu w'intambara. Dore uko bihagaze ku mirongo y'urugamba ndetse no muri Dipolamasi kuri uyu munsi wa 790 batana uwo kwa Kajwiga.

None tariki ya 24 Mata 2024, ubaze umunsi ku munsi uhereye tariki ya 24 Gashyantare 2022, hashize iminsi 790 intambara ihuje u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'Uburengerazuba bw'Isi itangiye.

Ku mirongo y'urugamba, uretse kuba ingabo ku mpande zombi zarahamye mu birindiro hagakoreshwa indege na dorone mu kugaba ibitero, bigaragazwa ko u Burusiya ari bwo buhagaze neza, dore ko bagerageza gutera intambwe ntoya ku mirongo y'urugamba.

Komanda w'Ingabo za Ukraine Oleksandr Pivnenko, aratangaza ko ingabo z'u Burusiya ziri gushaka uko zinjira mu mugi wa Kabiri munini muri Ukraine wa Kharkiv, aho Abarusiya bamaze igihe bahasuka ibisasu. Pivnenko, aravuga ko nabo bahujuje intwaro zo guhangana kugeza ku wa nyuma.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w'Ingabo mu Burusiya Sergei Shoigu aravuga ko bitegura kongera umubare w'intwaro zijya ku rugamba kugira ngo babashe guhangana n'iz'Uburengerazuba bw'Isi bashaka koherereza Ukraine.

Ku mirongo y'urugamba, u Burusiya bwakoze igitero muri Odessa, abantu icyenda barakomereka, mu gihe igisirikare cya Ukraine cyo mu kirere gitangaza ko Abarusiya bakoze ibitero 16 hakoreshejwe dorone na misile za Iskander.

Ukraine iravuga ko kandi Abarusiya bakoze ibitero muri Kyiv ariko ubwirinzi bugakora akazi. Baremeza ko kandi Abarusiya bakoze ibindi bitero mu migi nka Mykolaiv na Dnipropetrovsk. Ukraine nayo yakoze igitero cya dorone muri Melitopol bane barakomereka ndetse n'abandi batanu muri Kherson.

Uko byifashe muri Politike ku mpande zombi 

Maria Zakharova Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Burusiya yaburiye Ibihugu bya NATO bigiye gukorera imyitozo karundura ya gisirikare muri Finland ku mupaka n'u Burusiya, ko ibyo bishobora kuba byavamo ikosa rito Abarusiya bagacakirana na NATO.

Lieutenant Colonel Dave Lambert yatangaje ko iyi ari yo myitozo ya mbere ikaze guhera intambara y'ubutita yarangira, dore izahuriramo ingabo 90,000 zizaturuka mu bihugu 32 bigize Umuryango wo gutabarana mu bya gisirikare NATO.

Ukraine ikomeje kubyinira ku rukoma, nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zemeye koherereza Ukraine miliyari 61 zo kuyifasha mu ntambara, aho inzobere zimwe zemeza ko iyo nkunga izahindura byinshi ku mirongo y'urugamba, nyamara abandi bakabihakana.

Inzego z'iperereza mu Burusiya ziratangaza ko zataye muri yombi Minisitiri w'Ingabo wungirije Timur Ivanov ashinjwa ibyaha bya ruswa, aho bimuhamye yakatirwa imyaka 15 y'igifungo. Dimitry Peskov akaba yatangaje ko iby'ifungwa rya Ivanov byameshejwe Perezida Vladimir Putin.

Leta y'u Bushinwa yongeye gutangaza ko nta ruhande ibogamiyeho mu ntambara ya Ukraine n'u Burusiya, nubwo Uburengerazuba bw'Isi bushinja u Bushinwa kwanga kwamagana ibitero by'Abarusiya kuri Ukraine. Ni mu gihe muri iki Cyumweru, Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Antony Blinken ategerejwe i Beijing mu Bushinwa.

Minisitiri w'Ingabo wungurije mu Burusiya Timur Ivanov yafunzwe