Mu kiganiro aherutse kugirana n’urubuga Art of Dialogue, Woodbine w’imyaka 52 yavuze ko Tupac yigeze kumusanga akamubwira uburyo yari avuye gushaka kureshye Liu ariko bikanga.
Yagize ati:“Ndibuka umunsi umwe turi muri camp, Tupac yanshyize ku ruhande, arambwira ati, ‘Muvandi, ndugusuhije.’ Ndamusubiza nti, ‘Ndaho meze neza.’ Hanyuma arambwira ati, ‘Nari mvuye mu cyumba cya Liu, mubwira ukuntu mukunda cyane…’”
Ariko Liu, wari wibereye mu myitozo gakondo yo muri Filipine, we yari arajwe ishinga n’akazi ke ko gukina filime, ntiyigeze agaragaza ko yifuza ibirenze ibyo.
Woodbine yakomeje agira ati:“Byaransekeje cyane, ndamubaza nti, ‘Byagenze bite?’ Arambwira ati, ‘Oya, uburyo bwanjye ntibwakunze.’ Ndamubwira nti, ‘Ntugire ikibazo, ntabwo umuntu ashobora gutsinda buri gihe.”
Uyu mukinnyi wa filime yagaragaje ko Liu yabanje gusaba ko ibiganiro byabo byibanda ku byo yakundaga gukora birimo imyitozo gakondo yo kuzunguza inkoni, aho kwinjira mu biganiro by’urukundo.
Ni mu gihe nyamara, mu 2023 Lucy Liu yabwiye The Sydney Morning Herald ko yakanyujijeho na Tupac mbere y’urupfu rwe. Icyo gihe yaragize ati:“Tupac yari umuntu mwiza kandi twishimiye igihe cyose twamaranye. Birababaje cyane gutekereza ko atakiriho.”
Tupac Shakur yapfuye ku wa 13 Nzeri 1996 arashwe, ubwo yari afite imyaka 25. Nyuma y’amezi atandatu gusa, mu gihe umwanzi we mu muziki The Notorious B.I.G na we yarashwe agapfa ku wa 9 Werurwe 1997.
Lucy Liu yavuze ko yigeze kukanyuzaho na Tupac
Nyamara hari inkuru ivuga Lucy Liu yateye indobo Tupac
Tupac yagerageje guterera Lucy Liu ubwo barimo gukinana filime

