Uganda: Ubwenge buhimbano (Al) bukomeje gukoroga abahanzi

Uganda: Ubwenge buhimbano (Al) bukomeje gukoroga abahanzi

 Feb 20, 2024 - 09:57

Umuhanzi Azawi yariye karungu nyuma y'uko indirimbo ye yiyongere ku z'abandi zahinduwe n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhimbano (Artificial intelligence) igashyirwamo nyakwigendera Mowzey Radio.

Priscilla Zawedde amazina nyakuri y'umuhanzikazi Azawi ukomoka mu gihugu cya Uganda, yagaragaje kudashimishwa n'umuntu wafashe indirimbo ye “Masavu” aheruka gusohora akayihindura akoreshje ikoranabuhanga ry'ubwenge buhimbano rya "AI Rendition " agashyiramo amajwi ya nyakwigendera Mowzey Radio.

Kuri Azawi, avuga ko ibi bizagira ingaruka mbi ku mwimerere w'indirimbo ye yari yarasohoye ku wa 14 Gashyantare 2024. Nyuma gato imaze gusohoka, nibwo yahise ihindirwa n'iryo koranabuhanga hasoka indi nshya noneho afatanyije na Mowzey Radio itangira gukwira ku mbuga zicuruza umuziki harimo na You Tube.

Azawi yifatiye ku gahanga uwahinduye indirimbo ye mu buryo bw'ikoranabuhanga

Azawi yagaragaje ko uretse kuba iyi ndirimbo izangiza umwimerere w'indirimbo ye nyirizina, ariko kandi bizahindanya n'umwuga we utaretse no kuba byagaragara ko yashishuye indirimbo za Mowzey Radio cyangwa se akaba abasha gukoresha ibikoresho bibitseho indirimbo z'uyu muhanzi.

Ibi byabaye kuri Azawi, ntabwo ari we gusa bibayeho, dore ko Alien Skin nawe biheruka kumubaho. Uyu muhanzikazi yashimangiye ko umuntu uri gukoresha iryo koranabuhanga, bizagira ingaruka ku ruganda rwa muzika, ndetse ahamya ko agiye kwitabaza abanyatege ko bakinjira muri iki kibazo.