Uganda: Minisitiri yahagurukiye abanyeshuri bagiye ku ishuri mu ndege

Uganda: Minisitiri yahagurukiye abanyeshuri bagiye ku ishuri mu ndege

 May 6, 2024 - 17:21

Umunyabanga wa Leta ushinzwe amashuri yisumbuye muri Uganda yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku banyeshuri babiri umusore n'inkumi biga mu mashuri yisumbuye bagiye mu birori ku ishuri bakagenda muri kajugujugu bigateza impagarara hirya no hino.

Guhera mu mpera z'icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda bakomeje gucika ururondogoro nyuma y'uko abanyeshuri babiri (umuhungu n'umukobwa) bari gusoza amashuri yisumbuye bagiye mu birori byo gusoza umwaka bakagenda muri kajugujugu ibyo benshi bafashe nko gusesagura.

Mu mashusho akomeje gukwira kuri interiniti, agagaza umusore n'umukobwa biga mu ishuri rya Ellite High School bava muri kajugujugu  berekeje muri ibyo birori byo gusoza umwaka.

Nyuma y'uko aya mashusho ateje urunturuntu hirya no hino, Umunyabanga wa Leta ushinzwe amashuri yisumbuye muri Uganda, John Chrysostom Muyingo, yatangaje ko ibyo bariya bana bakoze ari ukurengera bagasesagura mu bintu bitari ngombwa kandi Igihugu gifite imitungo mike.

Abanyeshuri bagiye mu birori bisoza amashuri yisumbuye muri kajugujugu bateje impagarara 

Ku bwa Minisitiri, ntiyumva aho bariya bana bari bagiye, akavuga ko amafaranga yabuze abantu batagakwiye gusesagura kuri kariya kageni, ahita asaba ko hatangira n'iperereza ryihuse ngo hamenyekane icyabiteye nk'uko Daily monitor yo muri Uganda ibitangaza.

Ati " Ibi bintu biba muri Uganda? Bari bagiye hehe? Amafaranga yarabuze. Ntabwo bagakwiye gusohoka ngo bakoresha amafaranga kuriya."

Ibinyamakuru byo muri Uganda birandika ko ruriya rugendo mu ndenge bishyuye miliyoni 4.5 z'amashiringi ya Uganda, kandi n'imodoka yari kugerayo mu masaha atandatu gusa kuri miliyoni eshatu z'amashiringi.

Icyakora ibinyamakuru byo muri iki gihugu, bigaragazwa ko mu myaka ishize, abanyeshuri bakunze kurangwa no gusesagura cyane muri ibi birori byo gusoza umwaka, ndetse bakaba baba bashyigikiwe n'ababyeyi babo.