Ubwanwa bwateranyije Jason Momoa n'abakunzi ba filime

Ubwanwa bwateranyije Jason Momoa n'abakunzi ba filime

 Aug 14, 2025 - 19:13

Umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jason Momoa ntiyorohewe n'abafana be badahwema kuvuga ko batishimiye kuba yarogoshe ubwanwa yari amaranye imyaka itandatu, n'ubwo yasobanuye impamvu yabikoze.

Nyuma y’imyaka irenga itandatu atarigera akora impinduka ku isura ye, umukinnyi wa filime w’icyamamare ku isi, Jason Momoa, yahisemo kogosha ubwanwa ku mpamvu zijyanye n’umwuga akora.

Ibi yabikoze ku busabe bwa Denis Villeneuve, umuyobozi wa filime Dune, washakaga ko Momoa agaragara mu isura nshya kugira ngo asubire gukina nk’umukinnyi Duncan Idaho mu gice cya gatatu cy’iyo filime.

Ubwanwa bwa Momoa bwari bumaze kuba ikimenyetso gikomeye kimuranga, bukaba bwaramufashije kugaragara mu buryo bwihariye muri filime nka Aquaman ndetse no muri Justice League.

Kogosha ubwo bwanwa byatunguranye cyane ku bakunzi be, bamwe bagaragaza ko batakimubonamo uwo bari bazi, abandi bakavuga ko isura nshya yamwambuye igice cy’umwihariko we. Hari n’abatangiye kugaragaza ko batagifite ubushake bwo kumukurikira nk’uko byahoze.

Nubwo bimeze bityo, Momoa we avuga ko iki cyemezo cyari ngombwa mu rwego rwo gukomeza kuba umunyamwuga w’ukuri, ndetse no guha umwanya ibikorwa bya sinema, kuko ari bwo bunyamwuga.

Igice cya gatatu cya Dune giteganyijwe gutangira gufatwa amashusho vuba, umuyobozi wayo akizeza ko isura nshya ya Momoa izatanga imbaraga nshya ku mukino, ikongerera filime imbaraga zo gukurura abakunzi bayo.

Jason Momoa yogoshe ubwanwa yari amaranye imyaka itandatu