Ibyo bihuha byarushijeho gufata indi ntera nyuma yo kuvugwa ko Nicole yaba yasimbuje Yamal umukinnyi wa Real Madrid, Franco Mastantuono.
Nyamara amakuru yizewe arerekana ko ibyo byose ari ibihuha bidafite ishingiro, kuko Nicole na Mastantuono batigeze bagaragara bari kumwe, ntibanakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nta gihamya na kimwe cyerekana ko bombi baba bafitanye isano.
Ahubwo, Franco ari mu rukundo rumaze igihe kinini n’umukunzi we Fio Augustinelli, kandi bigaragara ko babanye neza.
Ikindi cyerekana ko iby’uru rukundo rwa Yamal na Nicole atari impuha gusa, ni uko ku wa 25 Kanama, Yamal yari yamuguriye imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Ferrari SF90, nk’ikimenyetso cyo kwemeza urukundo rwe na Nicole, n’ubwo bombi barushanya imyaka irindwi.
Mu gihe ibyo byaba ari ukuri, ubukeba hagati ya Barcelona na Real Madrid, cyane ko n’umukino wa El Clasico uri hafi kuko iteganyijwe tariki 26 Ukwakira uyu mwaka.
Mastantuono yaba ari intandaro y'itandukana rya Yamal n'umukunzi we
Lamine Yamal aherutse kugurira Nicole imodoka ihenze
Nicole amaze iminsi mu rukundo na Lamine Yamal
