U Burusiya bwaba bwafashe mpiri abasirikare 1000 ba Ukraine

U Burusiya bwaba bwafashe mpiri abasirikare 1000 ba Ukraine

 Feb 21, 2024 - 18:49

Icyoba gikomeje kuba cyinshi mu banya-Ukraine, nyuma y'uko ingabo zabo zikubiswe uruhenu mu mugi wa Avdiivka ni iz'Abarusiya, aho bitekerezwa ko abasirikare 1000 bafashwe mpiri.

Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo imyaka ibiri ibe ishize ubaze umunsi ku munsi igisirikare cy'u Burusiya gitangije ibitero bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, Abanya-Ukraine bahiye ubwoba ko ingabo zabo amagana zaba zarafashwe matekwa ku rugamba.

Iki cyoba cyije nyuma y'uko u Burusiya bumaze guha isomo rya gisirikare iza Ukraine mugi wa Avdiivka wabaye isibaniro mu gihe cy'imyaka ibiri, ariko bikarangira mu Cyumweru gishize Ukraine itsinzwe muri uyu mugi uri mu nkengero z'intara ya Donesky yarangije kwiyomora kuri Ukraine.

U Burusiya bwegukanye intsinzi muri Avdiivka

Inkuru yakozwe n'ikinyamakuru The New York Time cyo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ivuga ko umugi wa Avdiivka ari ingenzi cyane kuruta uko byabonwaga mbere mu maso ya Ukraine. Bigaragazwa ko kuri ubu ingabo z'u Burusiya zigenzura neza intara ya Donesky kubera gufata uyu mugi.

Abasirikare bakuru bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'Isi, batangarije iki kinyamakuru ko murare y'abasikare ba Ukraine yasubiye hasi kubera gutsindwa ibitero byo kwigaranzura u Burusiya, guhinduka Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen Valerii Zaluzhnyi ndetse no kubura intwaro zihagije.

Ukraine yatakarije bikomeye mu mugi wa Avdiivka

Ku rundi ruhande, abasirikare babiri bo muri Ukraine, batangaje ko mu mugi wa Avdiivka, bahatakarije ingabo nyinshi, aho bemeza ko bashobora kuba barafashwe mpiri cyangwa bakaburirwa irengero. Abo basirikare, bavuze ko nibura bagenzi babo batazi aho bari bari hagati ya 850-1000, bakemeza ko bafashwe n'u Burusiya.

Icyakora ku ruhande rwa Ukraine ntiruravuga abasirikare rwahatakarije, ariko muri raporo yashyikirijwe Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin y'uko urugamba rwagenze muri Avdiivka, yavugaga ko ku munsi wa nyuma w'urugamba muri uwo mugi, hishwe abasirikare 1900 ba Ukraine.

U Burusiya burishimira ko imyaka ibiri igiye kuzura begukanye umugi ukomeye