Tiwa Savage yasubije abamushinja kudafasha abagore  b'abahanzi

Tiwa Savage yasubije abamushinja kudafasha abagore b'abahanzi

 Apr 2, 2024 - 14:21

Umuhanzikazi Tiwa Savage yatanze abagabo nyuma y'uko ku mbuga nkoranyamabaga akomeje gushinjwa kudakorana indirimbo n'abagore bagenzi be, yanabikora ntiyamamaze izo ndirimbo.

Umwe mu bahanzikazi bakomeye ku Mugabane wa Afurika byumwihariko muri Nigeria Tiwatope Omolara Savage amazina nyakuri ya Tiwa Savage, yanyomoje abirirwa bavuga ko adakunda abahanzikazi ndetse akaba atajya anabafasha.

Ibi byakwirakwiraga, Tiwa Savage yabinyomoje ubwo umufana umwe yanyarukiraga ku rukuta rwa Instagram maze akavuga ko Tiwa Savage yakoranye indirimbo nyinshi n'abahanzi benshi b'igitsina gore, gusa ahita arenzaho ko nubwo hari abo bakoranye, ariko adakunda gukina izo ndirimbo, yewe ngo nta nakunda gufatanya indirimbo na bagenzi b'abagore.

Tiwa Savage nawe ntiyatindijemo kumusubiza, kuko yahise ajya kuri Instgram ye atangaza ko iteka atangazwa n'abantu bavuga ko atajya akorana na bagenzi be, kandi ngo ari we ahubwo ubikora cyane.

Ati "Ariko buri gihe baravuga ngo Tiwa Savage ntakunda cyngwa ngo afashe abahanzi b'abagore. Ni inde wafatanyije n'abahanzikazi benshi? Hari benshi twakoranye, ariko ntabwo ari ngombwa kubashyira hano."

Nyuma yo gutangaza ubwo butumwa, yahise apositinga indirimbo z'abahanzikazi bakoranye barimo Ayra Starr, Amaare, Becca ndetse na Simi. Uretse abo kandi, yakoranye n'abandi nka Waje, Efya ndetse n'abandi. Indirimbo ya nyuma aheruka gukora n'undi muhanzikazi, akaba yarayikoranye na Simi bayita "Men Are Crazy".

Tiwa Savage biography: Age, net worth, songs, partner, hairstyles - Legit.ngTiwa Savage aremeza ko ari we muhanzikazi wakoranye indirimbo na bagenzi be b'igitsina gore ku rusha abandi nubwo bamushinja kudakunda gukorana nabo