The Ben yavuze uko umubano we na Coach Gael wifashe nyuma yo kwiyunga

The Ben yavuze uko umubano we na Coach Gael wifashe nyuma yo kwiyunga

 Dec 30, 2024 - 16:27

The Ben yakomoje ku mubano we na Coach Gael nyuma yo kwiyunga bitewe n'ikorwa ry'indirimbo 'Sikosa', avuga n'impamvu atagaragaye mu gitaramo cya Bruce Melodie ubwo yumvishaga abakunzi be album.

Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakoze ikiganiro n'abanyamakuru cyagarukaga ku gitaramo cye giterejwe ku wa 01 Mutarama 2025 muri BK Arena aho azamurika album ye .

Ni igitaramo yise "New Year Groove" avuga ko kidasanzwe cyane ko yari amaze igihe nta gitaramo cye bwite akora, ariko uyu mwaka akaba azanamurika album. 

Muri iki kiganiro yagarutse ku mubano we na Coach Gaal, aho yemeje ko ubu ari inshuti cyane nyuma y'uko biyunze ubwo hakorwaga indirimbo 'Sikosa' yakoranye na Kevin Kade na Element.

Ati " Kenshi abantu twibwira ko ibintu byose tugomba kubigaragariza abantu, ariko nge na Coach n'iriya nzu ya 1:55 AM tubanye neza kandi turi inshuti cyane ntakibazo.

"No mu gitaramo cya Bruce Melodie bari bantumiye, ariko ntabwo nabashije kuboneka kuko benshi murabizi nari muri Kenya."

Yashimangiye ko yisegura kuri Melodie kuba atarabonetse mu gitaramo cye, gusa avuga ko bombi nta kibazo kiri hagati yabo.

The Ben aremeza ko nta kibazo afitanye na Coach Gael

Umushoramari Coach Gael washinze 1:55 AM