Tekashi 6ix9ine yibasiye bikomeye Lil Durk uri muri gereza

Tekashi 6ix9ine yibasiye bikomeye Lil Durk uri muri gereza

 Jan 2, 2026 - 12:04

Umuraperi w’Umunyamerika Tekashi 6ix9ine yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwinjira muri studio agakora indirimbo yibasira mugenzi we Lil Durk, bivugwa ko yahinduye idini akayoboka Islam aho ari muri gereza.

Nk’uko amakuru atandukanye abitangaza, Lil Durk yaba yarahinduye idini ndetse akanahindura izina, akitwa Mustafa Abdel Malek, ibintu byakiriwe mu buryo butandukanye n’abakunzi b’umuziki n’abakurikiranira hafi ubuzima bw’aba baraperi.

Mu ndirimbo ye nshya, Tekashi 6ix9ine ntiyahwemye kunenga Lil Durk, amushinja ko kuba izo mpinduka atari izo ku mutima, ahubwo ko yabikoze agamije gushakirwa imbabazi no kugirirwa impuhwe mu gihe ari muri gereza. 

Tekashi yavuze ko guhindura idini bitagakwiye gukoreshwa nk’uburyo bwo kwikiza ibibazo by’amategeko cyangwa gushaka igisubizo cyihuse ku bibazo umuntu arimo.

Iyi diss track yakomeje gukongeza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye Tekashi 6ix9ine bavuga ko yavuze ibyo batekereza, mu gihe abandi banenze amagambo ye bavuga ko idini ari ibintu byihariye bigomba kubahwa, cyane cyane iyo umuntu avuga ko yahindutse ku mutima.

Kugeza ubu, Lil Durk ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro ku byavuzwe na Tekashi 6ix9ine, ariko benshi bategereje kureba niba azasubiza binyuze mu ndirimbo cyangwa mu itangazo.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza ko amakimbirane hagati y’aba baraperi bombi akomeje gufata indi ntera, aho umuziki ukomeje gukoreshwa nk’intwaro yo kwitana ba mwana no gukurura amarangamutima y’abafana.

Tekashi 6ix9ine yakoze indirimbo yibasira Lil Durk bivugwa wahinduye idini

Lil Durk amakuru avuga ko yamaze kwinjira mu idini ya Islam