Mu kiganiro yagiranye na It’s Giving Podcast, Snoop Dogg yasobanuye uko umwuzukuru we yamutunguye nyuma yo kureba filime ya Lightyear yakozwena Disney/Pixar, aho yagaragazaga umuryango w’abagore babiri.
Ibyo byatumye umwuzukuru we amubaza ati: “Ese umugore ashobora kubyarana n'undi mugore?”
Uyu muraperi yavuze ko ibi byamwibukije ko abatunganya filime y’abana bagomba gusuzuma neza uburyo bagaragaza ibibazo by’igitsina n’imiryango itandukanye, kugira ngo bitabangamira imitekerereze y’abana.
Iki kibazo kimaze gutera impaka ku isi yose, kuko hari ababona ko ari ingenzi kugaragaza ubworoherane n’uburinganire mu mashusho y’abana, mu gihe abandi bavuga ko bishobora guteza urujijo ku bitekerezo by'abo bakiri bato.
Snoop Dogg yakebuye abantu batunganya filime z'abana
Snoop Dogg abona hari ibintu bidakwiye kujya muri filime z'abana
