Snoop Dogg arakibuka ineza umwamikazi Elizabeth II yamugiriye

Snoop Dogg arakibuka ineza umwamikazi Elizabeth II yamugiriye

 Aug 3, 2024 - 19:47

Nyuma y'imyaka ibiri umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth II atanze, umuraperi Snoop Dogg aracyaganira ku neza uyu mwamikazi yamugiriye mu myaka ya za 90.

Umura w’Umunyamerika Snoop Dogg yibutse ibikorwa bya nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth bitewe n’ibintu yamukoreye akiriho.

Ubwo yari mu kiganiro na ‘Capital FM’, Snoop yasobanuye neza ko Elizabeth yari umufana we ukomeye ku buryo ari na we wamumenyekanishije mu Bwongereza.

Tubibutse ko mu 1993 Snoop yashinjwaga ubwicanyi gusa ibirego bikaza kuvanwaho mu 1996 nyuma yo kudahamwa n’icyaha mu gihe Elizabeth yifashishije uyu muraperi kudacibwa ku butaka bw’Ubwongereza ubwo yajyaga muri icyo gihugu muri tour.

Nyuma y’ikiganiro yakoze mu 2015, yasobanuye neza ko Elizabeth yamurwaniye kugira ngo atirukanwa kubera abuzukuru bakumdaga indirimbo ze.

Yaragize ati:“Igihe bageragezaga kunyirukana mu Bwongereza, Elizabeth yavuze ko abuzukuru be bankunda kandi ko nta kibi nigeze nkora mu Bwongereza, bityo ampa uruhushya rwo kuba muri icyo gihugu igihe icyo ari cyo cyose.”

Umwamikazi Elizabeth II yatanze mu 2022 afite imyaka 96, agwa mu rugo rwe rwa Balmoral.