Mu kiganiro Knight yagiranye n’ikinyamakuru kitwa The Art of Dialogue, yatangaje ko Snoop Dogg yahisemo gutabara Keefe D kubera impungenge afite z’uko ukekwaho icyaha ashobora kugaragaza uruhare rwe mu rupfu rwa 2Pac.
Benshi bakomeje gutunga agatoki Snoop Dogg kubera urupfu rwa 2Pac
Suge knight yagize Ati: “Kuva nagera hano, Snoop n’abandi bantu bagerageje gufasha Keefe D, kuko baziko ashobora kuvuga byinshi, ndetse bohereje n’umuntu uza kunsaba ko namufasha kubaho neza, icyakora nababwiye ko ntacyo nabikoraho kandi ko ntagomba guhindurirwa gereza nk’uko babishakaga.
Snoop Dogg arashyirwa mu majwi ku bijyanye n'urupfu rwa 2Pac
Knight umaze igihe kinini muri gereza azira ubwicanyi, ahamya ko uko Keefe D akomeza kuvuga, abantu benshi bashobora kwisanga uruhare bagize mu rupfu rwa 2Pac rugiye ahagaragara.
Suge knight yabikomojeho agira Ati: “Urebye, Keefe D nta banga agira, nizere ko ibyo mvuga byumvikana?, kandi uko azakomeza kuganirizwa, niko bazagenda bagerwaho n’iki kibazo”.
Abakunzi ba 2Pac barareba Snoop Dogg ay'ingwe
Knight kandi yashinje Snoop Dogg mu buryo butaziguye, avuga ko umuraperi Ray J yigeze kumubwira ko Snoop yamwigambyeho ko yagize uruhare mu rupfu rwa 2Pac Shakur.
Biravugwa ko Knight amaze igihe kinini afitanye umubano mubi na hip-hop kandi akaba yarakunze kwerekana ko atizeraga abari bafitanye umubano w’ubucuruzi na Tupac igihe yari muri Death Row Records, barimo na Snoop Dogg.
Tupac Shakur yavutse ku ya 16 Kamena 1971 apfa ku ya 13 Nzeri 1996 azize ibikomere by’amasasu nyuma yo kuraswa bikomeye ku ya 7 Nzeri 1996 I Las Vegas, muri Nevada. Ibyamamare byinshi bikekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, harimo Diddy, Snoop n’abandi.
