Ikimenyabose mu muziki wa Nigeria n'uw'Isi muri rusange Simisola Bolatito Kosoko amazina nyakuri ya Simi, aratangaza ko adakozwa imico y'abagabo yo kuterekana amarangamutima yabo ngo babe barira nk'abagore.
Ku bwa Simi, avuga ko kubona umugabo arimo kurira ari ibintu byiza cyane, kuko yemeza ko niba uri umugabo ufite ikibazo, ugomba kwirekura ukareka guheranwa n'akababaro ukaba warira nk'abagore.
Simi agaragaza ko mu gihe umugabo n'umugore bari mu kibazo gikomeye, umugabo ahitamo kuvuga ati "Ntabwo narira imbere y'umugore cyngwa abana", akagaragaza ko ibyo ari byiza, gusa nanone ko kugaragaza imbaraga bitagaragarira mu kuba utarira.
Kuri Simi, ashimangira ko kuba warira uri umugabo ari ibintu byiza cyane, kandi bikagaragaza ko wirekura ukaba ureka ibintu bimwe bigahita ntabyo kwifunga ngo urengere.
