Mu bihe bitandukanye abakoresha urubuga rwa X, bakunze kwibasira Sheilah Gashumba bavuga ko imyaka ikomeje kumusiga kandi ubona ko nta na gahunda afite yo gushaka umugabo vuba.
Kuri iyi nshuro Sheilah yongeye kubibazwaho, ahita aboneraho kumara amatsiko abajyaga bibaza igihe nawe azabera umubyeyi, aho uwamubajije yagize ati "Ni ryari wowe uzaba umubyeyi?"
Uyu mukobwa w'imyaka 28 y'amavuko yavuze ko aza umubyeyi igihe azaba yumva yiteguye neza kandi kugeza ubu arumva nta na gahunda yabyo afite vuba aha kuko kuba umubyeyi atari ibintu byo guhubukirwa.
Yasubije ati "Igihe nzaba n'iteguye. Ubu ntabwo niteguye kandi sintekereza ko nzaba niteguye vuba aha. Ndashaka gufata inshingano zo kuba umubyeyi igihe nzaba nabyiyemeje, atari umwe uba yarabyaye gusa kuko kubyara no kuba umubyeyi ni ibintu bitandukanye."
Ibi byose byari byatangiye ubwo Sheilah Gashumba yandikaga ubutumwa kuri X, avuga ko kuri we yumva umwana w'imyaka 21 y'amavuko wishyuriwe amashuri neza atakagombye kuba agira ikintu agasaba ababyeyi be, ahubwo niwe wakagombye kuba abafasha.
Yavugaga ko icyo aba ari cyo gihe ngo ababyeyi nabo bizihirwe mu mafaranga yawe, ukajya ubatembereza mu ndege, ukabohereza indabo, ukibwiriza ukabohereza amafaranga, ukabajyana mu bitaramo by'abahanzi bakunda n'ibindi.
Aha niho bamwe batangiye kumuterera amabuye bamubwira ko ibyo ari kuvuga ari ubutesi arimo kuko ubuzima bwo muri Uganda bugoye.
Bamubwiraga ko ari ibintu bidashoboka kuko byibuze umuntu ufite iyo myaka nibwo aba atangiye kwiga Kaminuza, kandi nabwo biragoye ko yarangiza agahita abona akazi.
Bavugaga ko byibuze umuntu ashobora kubikora ageze nko ku myaka 27 cyangwa 28 y'amavuko.
