Sheilah Gashumba yakebuye abahanzi bo muri Uganda

Sheilah Gashumba yakebuye abahanzi bo muri Uganda

 May 28, 2025 - 16:03

Nyuma y’amagambo y’akababaro umuhanzi Eddy Kenzo aherutse gutangaza ku kuba Diamond Platnumz yarahawe amafaranga menshi mu gitaramo aherutse gukorera muri Uganda, icyamamare mu itangazamakuru Sheilah Gashumba na we yafashe umwanya atanga igitekerezo cye kuri uwo mwuka mubi umaze iminsi.

Abinyujije kuri X (yahoze ari Twitter), Sheilah Gashumba yavuze ko kuba Diamond Platnumz yarishyuwe amafaranga menshi atari ugusuzugura abahanzi bo muri Uganda, ahubwo bishingiye ku izina rikomeye amaze kwiyubakira mu muziki wa Afurika.

Yagize ati:"Dusa n’abatazabona Diamond Platnumz akorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Uganda!!! Ariko byose bigaruka ku kugira izina rikomeye!!!"

Gashumba yakomeje ashimangira ko abahanzi bo muri Uganda bakwiye kwigira ku bo babarusha izina aho kubarakarira.

Yagize ati:"Ndabakunda cyane abahanzi bo muri Uganda, ariko nta n’umwe ushobora gukora igitaramo gisa n’icya Diamond; guhera ku buryo yitwara ku rubyiniro, imyamabarire, n'ibindi byinshi!! Rimwe na rimwe tugomba kwemera ko hari baturusha izina kandi aho kubarwanya tukiga ku byo baturusha!!"

Ibi bije nyuma y’uko Eddy Kenzo, umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, atangarije ko uburyo Diamond Platnumz yishyuwe amafaranga menshi cyane ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Coffee Marathon cyabereye muri Uganda, ari nko kubasuzuguza no kubaca intege.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri ako karere avuga ko Diamond Platnumz yahawe asaga miliyoni 750 z’amashilingi ya Tanzania, bingana n’arenga miliyoni 393 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo ataramire muri icyo gitaramo.

Ubutumwa bwa Sheilah Gashumba busa n’ubwerekeza ku gukomeza kwubaka umuco w’ubufatanye no kwigira ku bandi aho kurangwa n’amakimbirane n’ishyari mu ruganda rw’umuziki wo muri Uganda.

Sheilah Gashumba yakebuye abahanzi bo muri Uganda bakomeje kwikoma Diamond Platnumz 

Diamond Platnumz yikomwe n'abahanzi bo muri Uganda kubera amafaranga aherutse guhabwa

Sheilah Gashumba yasabye abahanzi bo muri Uganda kwemera kwigira ku babarusha

Eddy Kenzo yababajwe no kuba Diamond Platnumz yarishyuwe akavagari nyamara bo barahawe urusenda